Umukobwa witwa Rachel Njorogo wo muri Uganda yasobanuriye urukiko uburyo uwari umuyobozi wa Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda yamufashe ku ngufu ubwo yari yagiye gufata indangamanota.
Edward Kisuze wari umuyobozi wa Kaminuza ya Makerere bivuga ko yafashe Njoroge ku ngufu ibyo byabaye tariki ya 13 Mata 2018 ubwo yari yagiye gufata indangamanota (transcript) muri kaminuza.
Icyo gihe ngo Kisuze yamuhaye iyi ndangamanota ariko ubwo yajyaga gusohoka mu muryango, yaramufungiranye.
Icyakurikiyeho ni uko Kisuze yatangiye gufata uyu mukobwa, maze agerageza kumusambanya akoresheje umunwa nk'uko bigaragara mu ifoto. Gusa Kisuze ibi byose yarabihakanye, avuga ko atari we Rachel Njoroge yafotoye nk'uko bigaragara mu ifoto. Ngo icyo yaba yari agamije ni ukumwicira akazi amazemo imyaka 20.

Kisuze yamusambanyije akoresheje umunwa
N'ubwo Kisuze yireguye atya, Urukiko rwamuhamije icyaha rushingiye ku bimenyetso rwahawe n'ubushinjacyaha nk'uko Umuyobozi w'Urukiko, Miriam Akello, yabitangaje mu cyumweru gishize. Rwamukatiye igifungo cy'imyaka 2 cyangwa se agatanga ihazabu ya miliyoni enye z'amashilingi ya Uganda.

Kisuze yari yaranahagaritswe ku nshingano ze muri Kaminuza ya Makerere, nyuma y'aho ikibazo cye na Rachel Njoroge cyagiriye hanze.
