MINICOM yatanze ihumure ku bijyanye n'imikino y'amahirwe itarakomorerwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ifite mu nshingano ibi bikorwa by'imikino y'amahirwe iratangazako bari kubyigaho aho mu mpera z'ukwakira 2020 uyu mwaka hashobora kuboneka igisubizo .

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe, Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe byiganjemo ibyahurizaga abantu benshi ahantu hamwe.

Uko ubukuna bw'iki cyorezo bwagiye bugabanuka, bimwe byatangiye kongera gufungurirwa ibindi bikomeza gufunga, muri ibi bitarakomorerwa harimo imikino y'amahirwe aho abakora aka kazi bavugako bategereje igisubizo kiva muri MINICOM babafite mu nshingano kuko ngo babakoreye igenzura bareba niba ahakorerwa iyi mikino harateguwe bihagije.

Kuriyi ngigo Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda iravugako bari kubyigaho bakareba niba igihe kigeze ngo babafungurire, Minisitiri Solaya HAKUZIYAREMYE yanavuzeko mwigenzura ryakozwe muri Kanama basanze batahita bafungura kuko icyorezo cyari cyongeye kuzamura ubukana.



Source : https://www.imirasire.rw/?MINICOM-yatanze-ihumure-ku-bijyanye-n-imikino-y-amahirwe-itarakomorerwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)