Miliyoni 500 Frw zigiye gufashishwa imishinga y'urubyiruko yazahajwe na COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigega cyo gufasha imishinga y
Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigega cyo gufasha imishinga y'urubyiruko

Icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka ku bukungu muri rusange, cyane cyane ku mishinga y'urubyiruko. Ikusanyamakuru ryakozwe na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ryerekanye ko imishinga 94.9% y'Urubyiruko yahungabanyijwe na Koronavirusi, imishinga 3% ihindurirwa imiterere mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, imishinga 2% ikaba ariyo itarahungabanye.

“Imishinga y'urubyiruko yagize ibibazo bikomeye babura igishoro, babura ibikoresho by'ibanze, ndetse nimbogamizi zo kugera ku baguzi; ku buryo tuvuga tuti twabafasha iki kugira ngo ya mishanga yari yahanze imirimo ntisubire unyuma?” Mbabazi Rosemary, Minisitiri w'urubyiruko n'Umuco atangiza ku mugaragaro iki kigega.

Akomeza agira ati “niyo mpamvu rero twatekereje iki kigega kugira ngo gifashe ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bari basanzwe bafite imishinga yatanze akazi kuri benshi yahungabanye mu gihe cya COVID19, na ba bandi bahanze ibishya byatanze imirimo mu gihe cya COVID-19.”

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Bwana Maxwell Gomera yasabye urubyiruko kwihatira guhanga ibishya no kubyaza umusaruro amahirwe abakikije nk'inzira yo kwiteza imbere ndetse n'igihugu muri rusange.

Yagize ati “Rubyiruko, muharanire guhora muhanga ibishya kandi mugire inyota yo gukoresha amahirwe yose abakijije, kuko ari byo bizabafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu. Twishimiye gufatanya na Leta y'u Rwanda mu kubashyigikira”.

“Kuri mwe nk'urubyiruko, birashoboka guhindura imbogamizi mo amahirwe. Iki kigega kije gushyigikira imishinga yanyu kugira ngo mwiteze imbere, munatange umusanzu mu kuzamura ubukungu bw'igihugu,” Chon Gyong Shik, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda.

Ibisabwa kugira ngo umushinga uterwe inkunga harimo kuba nyirawo ari umunyarwanda uri hagati y'imyaka 16 na 30 kandi aba mu Rwanda. Ku mishanga isanzwe ikora, umushinga ugomba kuba waratangiye mbere ya mutarama 2019, naho ku mishanga mishya igamije guhangana na koronavirusi, umushinga ugomba kuba waravuye mu bitekerezo waratangiye gushyirwa mu bikorwa.

Gusaba guterwa inkunga byatangiye tariki ya 29/10/2020 bikazasoza tariki ya 18/11/2020, bigakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.




source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/miliyoni-500-frw-zigiye-gufashishwa-imishinga-y-urubyiruko-yazahajwe-na-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)