Impano y'ururabyo iherekejwe n'akandiko, yasembuye imitoma hagati ya Rwatubyaye Abdul n'umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks FC muri USA, Rwatubyaye Abdul yateranye imitoma n'umukunzi we, ni nyuma y'impano Abdul yahaye umukunzi we iherekejwe n'akandiko kuzuye amagambo y'urukundo.

Uyu myugariro w'Amavubi akaba ari mu rukundo n'umukobwa na Hamida ukoresha amazina ya Miss Independent kuri Instagram, aho muri iyi minsi umwe adatinya kugaragaza amarangamutima ye ku w'undi.

Mu mgambo ye yivugira ko Rwatubyaye Abdul ari umugabo we, ndetse n'iyo urebye ibimwerekeyeho ku rukuta rwe rwa Instagram yanditsemo ko ari umugore wa Rwatubyaye Abdul(Mrs Rwatubyaye Abdul).

Aba bombi bikaba bigaragara ko bari mu rukundo kandi bishimye, ni nyuma y'uko uyu mukobwa yakiriye impano iherekejwe n'akandiko kuzauye amagambo meza y'urukundo kavuye kwa Rwatubyaye Abdul.

Ako kandiko kagiraga kati"Mukundwa Hamida! Mfite ibyiyumviro bikomeye byimbitse byatumye njya mu rukundo na we, uri uw'agaciro, ubuzima ntari kumwe na we ntacyo bwaba buvuze, uri umwe ntifuza kubura uko byagenda kose. Reka nkubwire ko ukunzwe kandi ndagushima, nsengera twe n'abana kuzaba muri ubu buzima kugeza ku iherezo. Abdul!"

Aka kandiko katumye n'umukunzi we ahita agaragaza ibyiyumviro bye aho abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko azahora aterwa ishema no kumwita umugabo we.

Ati"nta handi tubarizwa, buri umwe yaremewe undi. Warakoze kuba umugabo w'igikundiro, nzahora iteka ntewe ishema no kukwita umugabo wanjye."

Rwatubyaye na we yahise amusubiza ati"ndi kumwe na we Isi iratangaje. Ni wowe kintu cyiza cyambayeho mugore mwiza w'agatangaza."

Na we yamuhise amusubiza ati"urakoze mugambo nkunda, urabizi sinshobora gusobanura urwo nkukunda ariko icyo nasobanura ni uko ntyazigera nkusiga ubizima bwose nsigaje ku Isi."

Abdul ati"Amagambo ntabwo abisobanura neza, ariko nziko ko kumarana igihe gisigaye turi kumwe nta giciro wabibonera."

Amakurua vuga ko umukunzi w'uyu mukinnyi w'Amavubi yibera mu magepfo ya Asia mu gihugu cya Indonesia.

Umukunzi wa Rwatubyaye Abdul
Akandiko kaherekeje impano Abdul yoherereje umukunzi we
Abdul Rwatubye ari mu rukundo nyarwo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impano-y-ururabyo-iherekejwe-n-akandiko-yasembuye-imitoma-hagati-ya-rwatubyaye-abdul-n-umukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)