Icyatumye Mugisha Gilbert adasinyira APR FC, Yannick Bizimana akagenda wenyine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Rayon Sports, Mugisha Gilbert yemeje ko ubwo Bizimana Yannick yaganiraga na APR FC na we bavuganye ariko ntiyasinyira iyi kipe bitewe n'uko yari afite gahunda yo kujya gukina hanze y'u Rwanda.

Muri Kemena 2020 ni bwo inkuru yavuzwe ko Mugisha Gilbert ashobora gukinira ikipe ya APR FC kuko bavuganye kimwe na mugenzi we Yannick Bizimana ariko byarangiye uyu rutahizamu ari we wenyine uyisinyiye.

Aganira na ISIMBI, Mugisha Gilbert yahamije ko koko yagiranye ibiganiro na APR FC ariko ntibyakunda ko ayisinyira.

Avuga ko impamvu nyamukuru yatumye adasinyira iyi kipe hari ikipe yo hanze bari mu biganiro.

Ati'yego byabayeho ariko navuga ko wenda ari igihe kitari cyageze, ariko buriya niba ari ibyanjye Imana yanteganyirije n'ubundi APR FC nzayikinira. Ni byinshi, hari ibintu nashakaga gushyira ku murongo hari n'ikipe yo hanze twari mu biganiro, niyo narebaga cyane, navuga ko ari cyo cyatumye ntajyayo.'

Mugisha Gilbert yinjiye muri Rayon Sports 2017 avuye muri Pepiniere FC, amaze kuyikinira imyaka 3 ubu asigaje umwaka umwe w'amasezerano.

Mugisha Gilbert yifuzaga kujya gukina hanze y'u Rwanda, ni nayo mpamvu aterekeje muri APR FC
Ngo na we aba yarajyanye na Yannick Bizimana muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyatumye-mugisha-gilbert-adasinyira-apr-fc-yannick-bizimana-akagenda-wenyine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)