Ibikubiye muri raporo Murenzi Abdallah yashyikirije perezida wa Rayon Sports mu ihererekanya bubasha(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye umuhango w'ihererekanya bubasha muri Rayon Sports hagati ya komite nshya y'umuryango wa Rayon Sports iyobowe na Rtd. Captain Uwayezu Jean Fidele n'iy'inzibacyuho asimbuye yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports giherereye Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Murenzi Abdallah wari wahawe inshingano na RGB zo gushyira ibintu ku murongo muri Rayon Sports mu gihe kingana n'ukwezi, yavuze ko hakozwe ibikorwa bitari byinshi cyane ugereranyije n'igihe bari bafite. Yaragaragaje raporo ikubiyemo inshingano bari bahawe n'uburyo buri imwe bayishyize mu bikorwa.

Iyi komite y'inzubacyuho yari ifite inshingano zo kunoza amategeko ari muri sitati, hari ugushyiraho inzego z'umuryango, harimo na komite yatowe no gukomeza kubungabunga ubuzima bw'ikipe.

Habaye ihererekanye bubabashya

Yagaragaje ko bakoze uko bashoboye baganira n'abakinnyi b'ikipe, bimwe mu bibazo bagaragaje birimo ibirarane by'uduhimbazamusyi(prime), bishyura bitandatu muri birindwi by'imikino. Yavuze ko kandi hari n'ibirarane bya recruitment bitishyuwe.

Yagaragaje ko bakoze uko bashoboye mu kugarura ubumwe bw'Aba-Rayon, hari impande zari zihanganye, bagerageza guhuza za Fan Clubs, uko zose zari 45 zonegeye gukora urubuga rumwe, zinatanga inkunga yifashishijwe. Bahuye kandi n'abavuga rikijyana muri Rayon Sports nabo batanga inkunga yabo kugira ngo ubuzima bwa Rayon Spirts bukomeze.

Bagiranye ibiganiro n'abaterankunga nka SKOL inshuro zisaga ebyiri kugira ngo bakuremo agatotsi kari hagati y'ubuyobozi na SKOL. Yizeye ko n'ubwo ibiganiro bitarangiye komite nshya izakomereza aho bari bageze.

Murenzi Abdallah arimo agaragaza raporo y'ibyo bakoze

Baganiriye kandi n'abafatanyabikorwa Radiant na Airtel, na bo biteguye gukomeza umubano na Rayon Sports.

bakemuye ibibazo by'abakinnyi barimo Kimenyi Yves, barakiganiriye kirakemuka n'ubwo yari yareze ikipe muri FERWAFA. Umutoza Kirasa Alain ntabwo babonye umwanya uhagije wo kuvugana na we bitewe n'uko ari mu ikipe y'igihugu. Uyu mutoza afite ibirarane arega Rayon Sports. Irambona na we afitiwe ibirarane na Rayon Sports kimwe na Cassa Mbungo Andre na bo yasabye komite nshya kubegera bagakemura ibibazo bafitanye.

Komite ya Murenzi Abdallah yamurikiye komite nshya abakinnyi babiri yaguze barimo Niyigena Clement wishyuwe yose. Umuzamu Bashunga Abouba ntabwo yishyuwe bitewe n'amikoro yari ahari.

Rtd. Captain Uwayezu Jean Fidele, perezda munshya wa Rayon Sports yasinye ko yakiriye raporo

Iyi komite kandi mu byo yakoze harimo gutizwa abakinnyi babiri, Sugira Ernest wavuye muri APR FC bakabasaba kwiyumvikanira ndetse bakumvikana bakamuha 50% by'ibyo bumvikanye, batijwe Vital Aurega na TP Mazembe, barumvikanye n'ubwo atahawe ibyo bumvikanye. Undi batijwe na TP Mazembe baramuretse.

Iyi komite kandi yatije Nsengiyuma Emmanuel muri Etincelles kuko ikipe ifite abanyezamu batatu beza. Bagurishije Issa Bigirimana kuko mu amasezerano bari bafitanye abimwemerera.

Babonye ibiro by'ikipe nk'uko RGB yari yabisabye, mu bikombe birenga 15 yatwaye hamaze kuboneka 5. Yagaragaje kandi ko Rayon Sports ikeneye umukozi ushiznwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga.

Mu mbogamizi bahuye na zo, yavuze ko bahawe igihe gito, batangiye nta mikoro ahari, ikibazo avuga ko na komite nshya iri butangirane na cyo.

Twagirayezu Thadee wari wungirije Murenzi Abdallah yari ahari



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibikubiye-muri-raporo-murenzi-abdallah-yashyikirije-perezida-wa-rayon-sports-mu-ihererekanya-bubasha-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)