Huye: Babyutse bajya gusanganira Meya ngo bishimire umwanya wa 2 bagize mu mihigo (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuyobozi w
Umuyobozi w'akarere bamwakirira kuri Arete muri Kinazi

Bishimye banategereje umuyobozi w'Akarere kabo, Ange Sebutege, wari uturutse i Kigali aho yashimiwe na Perezida Kagame, uko Akarere ayoboye kitwaye mu guteza imbere abaturage.

Ku gasantere ka Arete mu Murenge wa Kinazi, ari na ho ku marembo y'Akarere ka Huye uvuye mu ka Nyanza, umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege yakiriwe n'abaturage, banamushyikiriza impano.

Aho Huye igabanira na Nyanza, abaturage ntibatinye imvura
Aho Huye igabanira na Nyanza, abaturage ntibatinye imvura

Izo mpano ni inkoni nk'ikimenyetso cy'uko bishimiye uko abayoboye, icyansi cyo kumugaragariza ko ubukungu bwa Kinazi bushingiye ku bworozi bw'inka n'ifoto uyu muyobozi ariho hamwe na Perezida Kagame, nyuma yo gushimirwa uko Huye yitwaye mu mihigo.

Iyi foto inariho ba Visi meya ba Huye ndetse na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Huye.

Gitifu wa Rusatira, Jacqueline Uwamariya, asobanurira Meya Sebutege ibiri mu ifoto yamwoherereje
Gitifu wa Rusatira, Jacqueline Uwamariya, asobanurira Meya Sebutege ibiri mu ifoto yamwoherereje

Meya Sebutege yabwiye abaturage ba Kinazi bari baje kumwakira ko umwanya akarere kagize na bo bawugizemo uruhare, abasaba gukomeza kwitabira kugira isuku no gukunda umurimo kugira ngo batazasubira inyuma ubutaha.

Yagize ati “Kugera hejuru ni byiza, ariko kuhaguma bisaba imbaraga nyinshi. Ariko twabonye ibanga ryo kubikora”.

Kwishimira umwanya ntibyagarukiye ku dusantere, kuko abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bo muri aka karere banageze mu mujyi i Huye, bakawuzenguruka hanatangwa ubutumwa bwo kwishimira kwesa imihigo ku rugero rwo hejuru.

Bari kumwe n'abamotari bamwe na bamwe batari bitaye ku mvura yabanyagiraga, dore ko yabyukiye ku muryango.

Ku Karere ka Huye abamotari na ba Gitifu imvura ntiyababujije kwishima
Ku Karere ka Huye abamotari na ba Gitifu imvura ntiyababujije kwishima
 I Karama mu Murenge wa Ruhashya
I Karama mu Murenge wa Ruhashya




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-babyutse-bajya-gusanganira-meya-ngo-bishimire-umwanya-wa-2-bagize-mu-mihigo-amafoto
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)