Gisagara: Umugabo yahawe inoti ya Frw 2000 ajye gutabara ingurube yaguye mu musarani agiyemo ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kagari ka Bweya mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara, umugabo yahawe inoti ya Frw 2000 ngo ajye gukura ingurube y'umuturanyi we mu musarani agiyemo ahasiga ubuzima.

Nkuko amakuru y'Umuseke abitangaza, nyiri ingurube yahaye uyu mugabo mafaranga ibihumbi bibiri amusaba kumutabarira ingurube yari yaguye mu musarani, mu kugerageza birangira ahasize ubuzima.

Iki kinyamakuru kivuga ko boherejemo undi mugabo ngo amutabare, ariko akinjiramo yatangiye kubura umwuka bamuvanamo agihumeka.

Akarere ka Gisagara n'aka Nyamagabe turi mu turere twa mbere dufite abaturage boroye ingurube.

Si ubwa mbere mu Rwanda humvikanye inkuru y'umuntu utakarije ubuzima bwe mu musarani agiye gukuramo ikintu, kuko muri Werurwe umwaka ushize, umugabo witwa Uwitwa Mpozembizi JMV wo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Remera, yaguye mu bwiherero ubwo yari agiye kuzanamo telephone ngo yishyurwe ibihumbi bine.

Uyu nyakwigendera Mpozembizi yamanukiye mu gice cy'ijerekani iziritseho imigozi, bagenzi be basigaye hejuru bayifashe kugira ngo baze kumuzamura nayibona ariko akigeramo ngo yaratatse, bakuruye hazamuka ijerekani gusa.

Akarere kamaze iminsi gashakisha umurambo w'uyu mugabo, cyane ko yaguye mu musarani muremure cyane aho byasabye kwitabaza abacukura ubwo bwiherero bwari bufite metero zisaga 20.

Nyakwigendera Mpozembizi JMV wari ufite imyaka 41, yasize umugore n'abana batanu.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/16/gisagara-umugabo-yahawe-inoti-ya-frw-2000-ajye-gutabara-ingurube-yaguye-mu-musarani-agiyemo-ahasiga-ubuzima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)