Rachel Mukunde urangamiye kugeza ubutumwa bwiza mu bihugu byose bigize Isi yasohoye indirimbo 'Ibikomangoma' -VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Rachel Mukunde umaze gukora indirimbo eshatu, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yitwa 'Ibikomangoma' irimo ubutumwa buhamiriza abanyarwanda n'abanyamahanga ko Imana ikura ku cyavu ikicazanya n'ibikomangoma.

Rachel Mukunde, ni umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, Ni umukristo mu Itorero rya ADEPR Kimihurura atuye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, akaba yiga muri University of Kigali. Yatangiye guhanga mu mwaka wa 2011, asohora indirimbo ya mbere mu 2016, iyo ndirimbo yahereyeho ikaba yitwa 'Imana ikomeye'.

Afite n'izindi ebyiri harimo imwe y'icyongereza yitwa 'He is my dream', akaba yarayisohoye mu kwa Munani muri 2020, izo amaze gukora zose hamwe ni indirimbo eshatu, ebyiri ni Lyrics video, indi imwe imaze iminsi mike isohotse yitwa 'Ibikomangoma', yo iragaragaza amashusho.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Rachel Mukunde yadutangarije intego afite mu muziki wa Gospel, ati "Mfite intego yo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo yaba hano mu Rwanda, Africa yose ndetse no hanze mu bihugu byose bigize Isi muri rusange. Kandi ndifuza guteza imbere Gospel music mu Rwanda cyane cyane mbinyujije mu gukora cyane no gusenga".

Avuga ku ndirimbo ye nshya, yagize ati "Indirimbo nasohoye vuba aha yitwa 'Ibikomangoma' ishatse kugaragariza abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga muri rusange ko Imana ikura ku cyavu ikicazanya n'ibikomangoma aho umuntu aba abona ko bigoranye kuhikura Imana ijya ibasha kuhamukura ikamugeza ahandi atacyekaga nk'umuntu".

Rachel Mukunde yasobanuye impamvu anyuzamo akaririmba no mu rurimi rw'icyongereza

Yagize ati "Impamvu nkunze kuririmba mu Cyongereza ni uko nzi neza ko mu bakunzi banjye bankurikirana harimo abantu benshi batumva ikinyarwanda kandi nabo bakeneye kumva ubutumwa cyane ko mba no muri group y'abahanzi baririmba Gospel music mu bihugu byose bigize African yitwa 'African Gospel music Forum' aho dukora amarushana mu ndirimbo, tukanahugurana mu bijyanye na music kandi dukoresha icyongereza".

Yakomeje ati "N'ubu dufite amatora arimo kuba ari burangire uyu munsi (ejo kuwa Gatatu) amaze igihe aba aho naje mu bahanzi ba mbere batanu guhera ku itangira ubu ngeze kuri final hose indirimbo yanjye iba iya gatatu muri eshanu za mbere zatoranyijwe mu zindi nyinshi, iyo ndirimbo yitwa He is my dream ni iyange".

REBA HANO 'IBIKOMANGOMA' YA RACHEL MUKUNDE

Source: Inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Rachel-Mukunde-urangamiye-kugeza-ubutumwa-bwiza-mu-bihugu-byose-bigize-Isi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)