Evode Uwizeyimana na Prof. Dusingizemungu binjiye muri Sena #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe, aba Basenateri bashyizweho kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2020.

Tariki ya 07 Gashyantare 2020, ni bwo Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje ko Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera yeguye ku mirimo ye.

Kwegura kwa Uwizeyimana kwaje nyuma y'igitutu cya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda banenze ihohotera yemeye ko yakoreye umugore ushinzwe umutekano ku nyubako iri Mujyi wa Kigali.

Ku mbuga nkoranyambaga, Uwizeyimana yasabye imbabazi z'ibyo yakoreye uwo mukozi ushinzwe umutekano aho yashinjwaga kumusanga mu kazi ke akamuhirika akitura hasi.

Nyuma yo gushyirwa muri uyu mwanya, Evode Uwizeyimana yanditse kuri Twitter ko ari ishema rikomeye cyane mu buzima bwe, ashimira Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere.

Prof Dusingizemungu asanzwe ari Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka.

Kanziza Epiphanie yashinze akaba abayobora Umuryango w'abagore baharanira Ubumwe (WOPU) akaba yari umwe bagize Inteko y'Abunzi mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Twahirwa André ni impuguke mu bijyanye n'amateka ndetse mu mwaka wa 2018 akaba yarashimwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame nk'umwe mu bamwigishije igihe yari akiri i Burundi.

Ingingo ya 80 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, nk'uko ryavuguruwe kugera muri 2015, mu gika cya kabiri havuga ko hari abasenateri umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by'umwihariko akita ku bumwe bw'Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry'igice cy'Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z'Igihugu.

Muri aba basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Kanziza Epiphanie akaba ari umwe mu basigajwe inyuma n'amateka.



Source : https://www.imirasire.rw/?Evode-Uwizeyimana-na-Prof-Dusingizemungu-binjiye-muri-Sena

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)