Dr Isaac Munyakazi yakatiwe imyaka 10 y'igifungo n'ihazabu ya miliyoni 10 Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, gufungwa imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni eshanu, mu gihe yaramuka ahamijwe kuba ibyaha bya ruswa, naho Gahima Abdu bareganwa asabirwa gufungwa imyaka itanu.

Gusa Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ibihano ku cyaha kimwe cyo kuba icyitso mu gutanga ruswa ariko mu isesengura urukiko rwasanze ahamwa n'icyaha cyo gukoresha nabi ububasha yari afite, mu nyungu ze bwite, bityo ahanishwa gufungwa imyaka 10, anacibwa ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Gahima uregwa muri dosiye imwe na Dr Munyakazi we akurikiranyweho icyaha cyo gutanga indonke, cyakozwe hagati ya tariki 10 na 24 Ukuboza 2019 ubwo yifashishaga Dr Munyakazi, ngo atange ruswa yo gufasha ikigo cye Good Harvest School kuza mu myanya ya mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga ruswa rumuhanisha gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw.

Yaba Munyakazi cyangwa Gahima bareganwaga, nta n'umwe wari mu cyumba cy'urukiko icyakora rwarimo abiganjemo abo mu miryango yabo bari baje kumva imikirize yarwo.

Mu iburanisha riheruka, Umushinjacyaha yavuze ko Dr Munyakazi ariwe wahamagaye Dr Sebaganwa Alphonse, Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Ibizamini n'Isuzumabumenyi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), bagahurira mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali.

Ngo Munyakazi na Sebaganwa bicaye mu modoka ya Munyakazi, hanyuma Munyakazi amubwira ko afite inshuti ye yitwa Gahima Abdu ufite ikigo, akaba akeneye ubufasha ngo kizaze mu bigo icumi byatsinze neza mu Rwanda n'abanyeshuri be bakaza imbere.

Ngo Dr Munyakazi yabwiye Dr Sebaganwa ko iyo nshuti ye Gahima anakora mu Biro by'Umukuru w'Igihugu.

Ngo Dr Sebaganwa yaje kubihakana, amwereka ingaruka byamugiraho ariko undi akomeza kumuhatiriza amwumvisha ko namufashiriza Gahima, na we ntacyo azamuburana mu gihe cyose akiri Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye muri Mineduc.

Ubushinjacyaha buvuga ko Sebaganwa yaje kumwemerera, baratandukana barataha. Ngo hashize iminsi Dr Sebaganwa, Dr Munyakazi na Gahima bahurira kuri hoteli imwe ku Kimironko, bicara mu modoka. Gahima na Munyakazi ngo bijeje Sebaganwa ko nabafasha ikigo kikaza mu myanya ya mbere, bazamushimira.

Tariki 31 Ukuboza 2019, amanota yarasohotse, ikigo Good Harvest kiza ku mwanya wa cyenda mu gihugu, ndetse abanyeshuri bacyo babiri bashyirwa mu icumi ba mbere.

Umushinjacyaha yavuze ko iyo myanya ikigo cya Gahima cyahawe n'iyo abanyeshuri be babonye itandukanye n'ukuri, kuko ngo Good Harvest School yari yabaye iya 143, mu gihe umunyeshuri umwe kuri iryo shuri yakuwe ku mwanya wa 611 ku rwego rw'igihugu agirwa uwa karindwi, naho undi ava ku mwanya wa 229 agirwa uwa cyenda.

Tariki 10 Mutarama 2020, ngo Munyakazi yahamagaye Gahima na Sebaganwa, bahurira muri restaurant i Nyarutarama, basangira ibyo kurya bya saa sita. Ngo bari gusangira, Gahima yatse Dr Sebaganwa urufunguzo rw'imodoka ye, aragenda arafungura ashyiramo ibihumbi 500 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Sebaganwa ajya guhura n'abo bagabo, yari yaramaze kubimenyeshya Ubugenzacyaha ngo butangire iperereza nyuma yo kubigirwamo inama.

Umushinjacyaha yavuze ko Munyakazi yitwaje ububasha afite nka Minisitiri, asaba Dr Sebaganwa ko Gahima akorerwa ibinyuranye n'amategeko. Avuga ko kandi mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yabyemeye, anabisabira imbabazi ubwo yeguraga.

Dr Munyakazi mu kwisobanura yavuze ko ibyaha ashinjwa atabyemera kuko nta n'ibyigeze bibaho. Yavuze ko gushinjwa gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite, atari byo kuko atashoboraga gutegeka Dr Sebaganwa gukora ibyo ashaka, kandi bitari mu nshingano ze nka Minisitiri. Munyakazi yavuze ko Dr Sebaganwa yakoreraga muri REB, ikigo cyigenga kandi gifite ubuyobozi bwacyo ku buryo bitashobokaga ko amuhatira gukora ibitemewe.

Yavuze ko nta bubasha yari abifitiye kuko iby'ibizamini bitari biri mu nshingano ze. Yasobanuye ko guhurira na Dr Sebaganwa muri Camp Kigali ngo yashakaga kumubaza amakuru ku bizamini bya Leta byari biri gukosorwa ngo bakomeze imyiteguro y'uburyo amanota azasohoka, kuko bagombaga kuyatangaza mbere y'uko umwaka urangira.

Urukiko nyuma yo gusuzuma niba Good Harvest School yarahawe umwanya utari uwayo hatanzwe indonke, rwavuye ko REB ariyo ikwiye kubibazwa kuko ariyo isuzuma amakosa yakozwe.

Umucamanza yagize ati 'Kuba REB yarakoze iperereza igasanga koko icyo kigo cyarahawe umwanya utari uwacyo bivuze hakozwe icyaha.''

Yasobanuye ko kuba Dr Munyakazi yarahuye na Gahima na Dr Sebaganwa bigaragaza ko byari bigambiriwe kandi biteguye kuko 'bitabereye ahantu hafunguye hagaragara.''

Ati 'Umuntu nka Minisitiri ntakwiye guhurira n'abantu mu modoka, bigaragaza ko yari agamije kwihisha amaso y'abababona. Bigaragaza ko hari umugambi wo gufasha Good Harvest wari uhari.''

Mu kumenya niba amafaranga ibihumbi 500 Frw yaratanzwe, Gahima ngo yayashyize mu modoka ndetse Ubushinjacyaha buvuga ko ibishimangira ko yatanzwe ariko uwayahawe [Dr Sebaganwa] ariwe wabavuyemo.

Urukiko rwavuze ko kuba Dr Sebaganwa atarakurikiranwe ari uburenganzira bw'Ubushinjacyaha ndetse ko ari nawe watanze amakuru muri RIB.

Umucamanza yagaragaje ko nubwo amafaranga atafatiwe mu ntoki za Munyakazi cyangwa iza Gahima biswe 'abanyabyaha', icyabanje kurebwa ni icyo amafaranga yatangiwe.

Ati 'Abantu bahuye kenshi, ahantu hihishe mu modoka, basezerana gufasha ishuri. Byagombaga gusozwa n'igihembo cyatanzwe mu ibanga rikomeye.''

Ngo Munyakazi kuba yari azi ibyo gutanga indonke yari guhita abibwira RIB ndetse kuba Dr Sebaganwa atarabimenyesheje Ubugenzacyaha ngo uregwa afatirwe mu cyuho ari uko yari azi ko agiye guhura n'umuyobozi we.

Urukiko rwagaragaje ko nubwo REB ariyo ikwiye kubazwa amakosa y'ibyaha byakozwe ariko ntibikwiye kwirengagizwa ko ibarizwa muri MINEDUC, bityo Dr Munyakazi yagize uruhare mu cyaha ariko ntiyafatwa nka gatozi ahubwo yakwitwa icyitso.

Dr Munyakazi wari washinjwe kuba icyitso ku cyaha cya ruswa na Gahima Abdu bareganwa bakatiwe gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw.

Urukiko mu isesengura rwakoze rwasanze Dr Munyakazi yanakoze icyaha cyo gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite bityo rwanzura ko ahabwa ibihano bibiri mu buryo bw'impurirane agafungwa imyaka 10, akanatanga ihazabu ya miliyoni 10 Frw.



Source : https://www.imirasire.rw/?Dr-Isaac-Munyakazi-yakatiwe-imyaka-10-y-igifungo-n-ihazabu-ya-miliyoni-10-Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)