Dore uko gushyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe byakozwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byiciro bikaba byaragizwe bitanu aho kuba bine nk'ibyari bisanzwe, aho abafite amikoro menshi bahabwa inyuguti ya A, kugera ku bakeneye ubufasha bwa Leta bahabwa inyuguti ya E.

Icyiciro cya A kirimo urugo rwinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa ubutaka burenga hegitare 10 mu cyaro na hegitare imwe mu mujyi.

Icyiciro cya B kirimo ingo zinjiza amafaranga hagati y'ibihumbi 65-600 buri kwezi, cyangwa ubutaka guhera kuri hegitare imwe kugera kuri hegitare 10 mu cyaro, na metero kare 300 kugera kuri hegitare imwe mu mujyi.

Icyiciro cya gatatu C kirimo ingo zinjiza buri kwezi amafaranga kuva ku bihumbi 45 kugera kuri 65,000, cyangwa izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitare kugera kuri hegitare imwe mu cyaro, na metero kare 100 kugera kuri 300 mu mujyi.

Icyiciro cya kane D kibarurirwamo urugo rwinjiza munsi y'amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi, cyangwa ubutaka buri munsi ya 1/2 cya hegitare mu cyaro no munsi ya metero kare 100 mu mujyi.

Icyiciro cya gatanu cya E kigizwe n'abadafite ahantu na hamwe bavana imibereho kandi bageze mu zabukuru, cyangwa abafite ubumuga, uburwayi bukomeye, abana b'impfubyi, ndetse n'urugo ruyobowe n'umuntu ukiri umunyeshuri.

Abakozi ba LODA bakoreye i Gicumbi, bari kumwe n'abayobozi b'inzego z'ibanze muri ako Karere, bahereye mu Mudugudu wa Kabira, Akagari ka Gatwaro mu Murenge wa Rutare, babanza gusobanurira abaturage imiterere y'ibyiciro bishya ndetse n'uburyo Leta igamije kubyifashisha mu gukora igenamigambi.

Umudugudu ugabanywamo amatsinda mato mato yitwa amasibo, abashinzwe ibarura bakabanza guhamagara buri muturage wa buri sibo, hagakurikiraho gutangira kubaza amakuru buri muntu wagaragaje ko ahari.

Uwitwa Ndori ufite imyaka 70 y'ubukure, avuga ko adashoboye gukora, ariko ko afite umugore ufite imyaka iri munsi ya 55 ukora imirimo ya nyakabyizi imuhemba amafaranga atagera ku bihumbi 45 ku kwezi.

Bafite inka ebyiri z'inyarwanda n'ubutaka buri muri ako gace k'icyaro, buri munsi ya kimwe cya kabiri cya hegitare.

Ndori yasubizaga ushinzwe ibarura wifashishaga telefone irimo ikoranabuhanga ryabugenewe, amaze kubazwa telefone ihita itanga igisubizo iti "Uru rugo rwujuje ibisabwa kugira ngo rushyirwe mu cyiciro cya D".

Ubarura yahise abaza Ndori n'abaturanyi be niba hari icyo babivugaho bakurikije amakuru yatanzwe, na bo bati "Ayo makuru ni impamo", ndetse na nyiri ubwite avuga ko nta kibazo afite na kimwe.

Gushyira abaturage mu byiciro bishya by
Gushyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe birakorerwa mu masibo babarizwamo ku buryo nta n'umwe utahana ingingimira

Mugiraneza Augustin ufite ubutaka burenze igice cya hegitare (metero kare 769), ni umukozi wa Leta uhembwa amafaranga arenze ibihumbi 100, akaba avuga ko iyo ashyize hamwe n'umugore we, bombi binjiza amafaranga arenze ibihumbi 300 buri kwezi.

Ati "Jyewe nta pfunwe mfite ryo kujya mu cyiciro cya kabiri B, abana banjye bashobora kwiga bakarangiza na kaminuza".

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, avuga ko kubarurira abaturage ku rwego rw'isibo aho buri muntu aba ari kumwe n'abaturanyi be ndetse n'umuyobozi wabo, bitakorohera uwabaruwe kujya mu cyiciro kitamukwiriye.

Ndayambaje yagize ati "Ntawavuga ko atagira inka cyangwa ngo abwire ubarura ko atagira munsi y'urugo hari abaturanyi be n'umuyobozi w'isibo, kandi bazi neza ko afite hegitare z'amashyamba".

Uyu muyobozi akomeza avuga ko urugo rufite umukobwa wabyariye iwabo usigaye yitunze, cyangwa umugabo n'umugore batasezeranye, buri muntu ashobora kwemererwa kugira icyiciro cya wenyine cyangwa kubarurwa ku babyeyi be ariko akabanza gutanga amakuru ku mutungo yifitiye we bwite.

Ndayambaje Félix uyobora Akarere ka Gicumbi
Ndayambaje Félix uyobora Akarere ka Gicumbi

Icyakora mu rwego rwo kwirinda kwihesha icyiciro kitamukwiye ari umugore cyangwa umugabo ufite uwo bashakanye wishoboye, urwo rugo rutegekwa kubanza gusezerana imbere y'amategeko.

LODA irateganya gusoza ishyirwa mu byiciro ry'abaturage mu kwezi kwa Mutarama 2021, nyuma yaho mu kwezi kwa kabiri akaba ari bwo ibyo byiciro bishya bigomba gutangira gukoreshwa.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dore-uko-gushyira-abaturage-mu-byiciro-bishya-by-ubudehe-byakozwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)