AS Kigali iratangira umwiherero ku wa 3, iby'ibirarane bitarishyurwa… #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko MINISPORTS yemereye AS Kigali na APR FC zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika gutangira imyitozo, AS Kigali izajya mu mwiherero ku wa Gatatu ni nyuma y'igikorwa cyo gupmisha abakinnyi icyorezo cya COVID-19 cyabaye uyu munsi.

Ku wa 2 Ukwakira 2020, ni bwo MINISPORTS yemereye AS Kigali na APR FC gutangira imyitozo yitegura imikino nyafurika ariko basaba FERWAFA ko izakurikirana ko yubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ku ikubitiro APR FC niyo yahise ujya mu mwiherero ku wa 3 Ukwakira 2020, aho irimo kuwukorera i Shyorongi.

Uyu munsi AS Kigali ikaba yapimishije abakinnyi bayo, ni igikorwa cyabereye muri Stade Regional i Nyamirambo.

Nyuma yo gupimwa byitezwe ko ku wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2020 bazahita bajya mu mwiherero uzabera Nyamirambo kuri Baobab Hotel, bakazajya bitoreza kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Amakuru yavugwaga ko abakinnyi batazajya mu mwiherero batabonye amafaranga y'ibirarane bafitiwe, umwe mu bakinnyi yabwiye ISIMBI ko atari byo, ngo bagomba kujya mu kazi uko byagenda kose, gusa ngo babwiwe ko uyu munsi bari burare bayabonye.

Abakinnyi ba AS Kigali bapimwe COVID-19



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-iratangira-umwiherero-ku-wa-3-iby-ibirarane-bitarishyurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)