APR FC iguye miswi na AS Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro 2 yikurikiranya, APR FC na AS Kigali zanganyije 1-1 mu mikino ya gishuti irimo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino nyafufika izahagarariramo u Rwanda mu kwezi gutaha.

Wari umukino wa gishuti wo kwishyura, umukino ubanza wabereye i Shyorongi amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Umukino wo kwishyura wabereye muri Stade Regional i Nyamirambo ku isaha ya saa 15h uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020.

Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko APR FC ni yo yarushaga AS Kigali.

Uku gusatira byaje guha APR FC igitego cya mbere ku munota wa 3 gitsinzwe Nsanzimfura Keddy ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

APR FC yakomeje gusatira ndetse inabona amahirwe ariko abasore barimo Danny ntibayabyaza umusaruro.

Ku munota wa 36 Nsanzimfura Keddy aba yaboneye APR FC igitego cya 2 kuri kufura ariko ayiteye umunyezamu Bakame ayohereza muri koruneri.

Muri iki gice cya mbere AS Kigali nta mahirwe menshi yabonye, ibi byatumye umutoza Eric Nshimiyimana akora impinduka akuramo Benedata Janvier na Nkinzingabo Fiston, hinjiramo Muhadjiri na Biramahire Abeddy.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1 cya APR FC ku busa bwa AS Kigali.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Byiringiro Lague, Mugunga Yves na Seif hinjiramo Yannick Bizimana, Buregeya Prince na Ishimwe Kevin

AS Kigali nayo yakoze impinduka havamo Mukonya, Rugirayabo, Bishira, Bakame na Soudi Abdallah hinjiramo Bate Shamiru, Michel Rusheshangoga, Ishimwe Christian, Tchabalala na Karera Hassan.

Igice cya kabiri AS Kigali yari yamaze kwinjira mu mukino, ku munota wa 54 yabonye kufura ku ikosa Manzi yakoreye Muhadjiri ariko ayiteye unyura hejuru y'izamu.

Ku munota wa 57 Biramahire Abeddy yateye ishoti rikomeye mu izamu, umunyezamu Hertier awukuramo.

Ku munota wa 64 Nsanzimfura Keddy yavuyemo kubera imvune asimburwa ba Bosco. Ku munota wa 68 Tity yasimbuwe na Kalisa Rashid.

Ku munota wa 74 Ruboneka Bosco wa APR FC yatakaje umupira ufatwa na Muhadjiri yinjirana ubwugarizi bwa APR FC atera mu izamu ishoti rikomeye, umunyezamu Hertier awukuramo.

AS Kigali yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego irasatira cyane maze ku munota wa 90, ku ikosa ry'umunyezamu Hertier wafashe umupira ukamucika, Tchabalala yahise yishyurira AS Kigali.

APR FC yashatse uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-1.

11 babanjemo ku mpande zombi

AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Rurangwa Mose, Ntamuhanga Tumaini Tity, Nsabimana Eric Zidane, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Ndekwe Felix na Soudi Abdallah

APR FC: Ahishakiye Hertier, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Nsanzimfura Keddy, Byiringiro Lague, Danny Usengimana na Mugunga Yves

Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry azibira Zidane wa AS Kigali
Zidane na Manzi Thierry
Niyomugabo Claude agerageza kubuza Djijia gutambuka
Benedata Janvier yahoze muri APR FC
Rutahizamu mushya wa AS Kigali, Biramahire Abeddy
Zidane acikana umupira Claude wa APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-iguye-miswi-na-as-kigali-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)