Amateka yaranze Intwari yo kwizera Corrie ten Boom #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Corrie ten Boom, umwe mu bagore babaye ntwari zo kwizera, yamenyekanye cyane ku gitabo cye yise "The Hiding Place" bisobanuye "Ahantu Hihishe" Kugeza ubu, ubutwari n'ubuhamya bwe buracyashishikariza abantu kwizera no kubabarira.

Corrie ten Boom yavukiye ahitwa Amsterdam ku mugabane w'Uburayi mu 1892 muri umwe mu miryango myiza, yubaha Imana aho kwizera kugenda guhererekanywa mu bisekuru. Uburere bwe bwagiye busobanurwa neza mu bitabo bye. Se yari akijijwe kandi umwuga we yari umuhanga mu gukora no gusana amasaha, naho murumuna wa Corrie ten Booms witwa Betsie, yarangwaga n' ubushishozi bwimbitse bwo mu mwuka.

Ikirere cy'uwo muryango wabo cyari cyuzuye amasengesho. Umuryango wa Corrie wari uzwi cyane mu kugira ubuntu kandi wari ufitanye umubano wihariye n'abayahudi babakikije bafatwaga nk 'ubwoko bwatoranyijwe n'Imana.

Corrie yakurikije se ndetse mu 1922 ahinduka umugore wa mbere uzi gukora amasaha mu Buhorande (Netherlands). Mu kinyejana cya za 20 n'icya 30 we n'umuryango we bashyize mu bikorwa imyizerere yabo ya gikristo binyuze mu kwiga Bibiliya no mu ma club y'urubyiruko, yabagamo n'abana bafite ubumuga.

Mugihe Ubuholandi bwaterwaga n'Abanazi mu 1940, bitewe n'ubucuti bwimbitse bagiranaga n'abaturage, Corrie n'umuryango we bagize uruhare mu kurinda abo Abanazi bahigaga. Bafashe Abayahudi ndetse n'abarwanyaga Abadage, babahisha mu nzu, Mu mezi make, Corrie yatangiye urugamba rukomeye ndetse yisanze afatanyije n'abarwanya Abadage, kandi yemera gufata umwanzuro washoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo abone ibiryo bihagije byo gutanga ku bantu yari yarahishe ndetse n'abashonji muri rusange.

Mugihe Abanazi bari bakomeje kugirira nabi Abayahudi, urugo rwa Corrie yari yarahishemo abantu rwakomeje kugira umutekano. Icyakora uyu muryango waje kugambanirwa maze muri Gashyantare 1944 bose hamwe n'abandi bantu mirongo itatu, barafatwa bajyanwa muri gereza. Corrie wari ufite imyaka 52, kuri we ibigeragezo bikaze byaratangiye.Yafungiwe ahantu ha wenyine, nyuma y'ibyumweru byinshi yaje kumva ko se yapfuye ariko ko Abayahudi bihishe iwabo bari bafite umutekano.

Corrie yaje kongera guhura na Betsie, umuvandimwe we, nyuma yoherezwa mu kigo cya politiki cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Ravensbrück mu Budage, aho imfungwa z'abagore zakoreshwaga imirimo y'agahato cyangwa zikicwa. Aha ubuzima bwa Betsie, wahoze ari umunyantege nke, bwagenze nabi maze apfa ku ya 16 Ukuboza 1944 afite imyaka 59.

Nyuma y'iminsi 15, Corrie yararekuwe, bisa n'aho biturutse ku ikosa ry'abanditsi (secreataires). Icyumweru cyakurikiyeho, abagore bose bo mu kigero cye boherejwe mu cyumba cya gaze baratwikwa, Corrie arokoka atyo. Nyuma y'urugendo rwuzuye umubabaro, yasubiye mu Buholandi ndetse yongeye guhura n'abagize umuryango we barokotse, maze intambara irangiye, akingurira urugo rwe ababikeneye, harimo benshi muri icyo gihe bari bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Nyuma y'intambara, Corrie yashinze ikigo ngororamuco, yita ku bantu bahohotewe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa ariko na none yitaye ku bantu bakoranye n'Abadage ariko b'insuzugurwa. Bidatinze, yatangiye umurimo w'ivugabutumwa ugenda ukura byihuse. Imwe mu mbogamizi Corrie yagize ni uguhura n'umudage wari umurinzi wa gereza wagiriye nabi Betsie i Ravensbrück, icyakora yasanze akwiye kumubabarira kandi yarabikoze.

Mu myaka hafi mirongo itatu Corrie yabwirije isi yose, asura ibihugu birenga mirongo itandatu. Mu 1971, yashoye igitabo cye yise "The Hiding Place" bisobanuye Ahantu Hihishe. Iki gitabo ni cyo cyagurishijwe cyane. Mu 1977, Corrie yimukiye muri California aho yafatiwe n'uburwayi yamaranye igihe kirekire, apfa mu 1983 afite imyaka 91.

Mu cyegeranyo cyakozwe, byagaragaye ko Corrie ten Boom yarokoye ubuzima bw'Abayahudi 800 n'izindi mpunzi. Israel yose yamuhaye icyubahiro nk'umwe mu bakiranutsi hagati y'Amahanga.

Ubuzima n'ubuhamya bwa Corrie ten Boom biduha byinshi byo gutekereza, cyane cyane ubutwari n'ubushobozi bwe bwo kubabarira, tutibagiwe ubutunzi bwo kwizera Kristo. Reka turebere hamwe ibintu 4 by'ingenzi dukwiye kumwigiraho.

1. Kwizera kwa Corrie kwari gufite urufatiro: Abantu bamwe bareba Corrie ten Boom bashobora kubona ko ibyo yakoze byaturutse "kwizera". Mubyukuri, buri rupapuro rugize igitabo cye "The Hiding Place", ruhishura ko kwizera kwe kwari kubakiye kuri Yesu Kristo. Ibyo yakoze byari bishingiye ku buryo Yesu yabayeho, uko yababajwe n'uburyo yazutse atsinze urupfu n'icyaha. Igihe umugore umwe yabwiraga Corrie ko kwizera kwe bigomba kuba byaramuzanye ku Mana, Corrie yarashubije ati: "Oya, ni Yesu!".

2. Kwizera kwa Corrie kwari guhamye. Corrie yabaye umukirisitu imyaka irenga mirongo ine mbere y'uko umuraba w'Intambara ya Kabiri yIsi yose imwangiza. Bisa nk'aho bitumvikanaga uburyo Corrie woroheje, utarigeze ashaka umugabo, umuntu wakoraga ndetse agasana amasaha yashobora kuba intwari cyangwa kwihanganira ubugome bukabije yakorewe. Nyamara, nk'uko ibitabo bye bibigaragaza, muri iyo myaka mirongo itatu yari yarubatse imbaraga z'Umwuka ziva mu isengesho rifite imbaraga, gusoma Bibiliya no kuramya Imana, ryari ihame ry'ubwenge.

3. Kwizera kwa Corrie kwatumye abasha gutabara ubuzima bwa benshi. Corrie yari afite kwizera kwimbitse, yibukwa mu mateka kuko yabayeho mu byo yemera. Yagize uruhare mu bikorwa byinshi byo gufasha abandi mbere y'intambara; ikibazo cyakazi cyongereye gusa ibyago byihutirwa kubyo yari asanzwe akora. Ubuzima bwo kwizera kwe kwari guhuye n'ibikorwa bye.

4. Kwizera kwa Corrie kwatumye agira imyumvire myiza: Corrie yize kureba ibintu ukurikije uko Imana ibibona. Kubw'ibyo yagiriye impuhwe abamuhohoteye kuko yabashije kubona uko Imana yababonye. Yakomeje kugira umwete wo kubwiriza no mu gihe yagombaga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru kuko yasobanukiwe ko abantu bakeneye kumenya Yesu. Ukwizera kwe kwamuhaye icyerekezo cyatumye atandukana n'abandi.

Muri macye, intwari yo kwizera Corrie ten Boom yari umuntu wahagaze ashikamye kandi akorera Yesu Kristo ndetse arangwa n'ubudahemuka. Muri iki gihe cyacu dukwiye kumwigiraho byinshi byadufasha mu rugendo rujya mu ijuru ndetse tukagera ikirenge mu cye.

Source: www.canonjjohn.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-Intwari-yo-kwizera-Corrie-ten-Boom.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)