Amakuru Mashya: ADEPR yashyiriweho Komite nshya _ Reba hano inshingano zikomeye babategetse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa kabiri Ukwakira 2020, nibwo RGB yafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z' ubuyobozi zose muri ADEPR zirimo na Biro Nyobozi y'iri torero, nyuma y'ibibazo byari bimaze iminsi birivugwamo. Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukwakira 2020, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwashyizeho Komite y'Inzibacyuho itorero rya ADEPR, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w'ibibazo byari bimazemo igihe.

Komite yashyizweho yo kuyobora inzubacyuho harimo:

_Pasiteri Ndayizeye wagizwe Umuyobozi wa Komite y'inzibacyuho,

_Yungirijwe na Pasiteri Rutagarana Eugene.

_Umuyobozi Nshingwabikorwa ari Pasiteri Budigiri Herman.

_Umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n'imishinga yagizwe Umuhoza Aulerie.

_Naho umuyobozi ushinzwe abakozi n'ubutegetsi aba Gatesi Vestine.

Yahawe inshingano z'ingenzi zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z'imiyoborere n'inzego z'imirimo ndetse n'imikorere n'imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.

Iyi komite yahawe izinshingano ifite igihe kingana n'amezi cumi n'abiri uhereye ku wa 8/10/2020, gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/08/amakuru-mashya-adepr-yashyiriweho-komite-nshya-_-reba-hano-inshingano-zikomeye-babategetse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)