Alpha Rwirangira n'umugore we nyuma y'ukwezi bakoze ubukwe bibarutse imfura yabo bahise banita izina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ukwezi akoze ubukwe na Umiziranenge Liliane, umuhanzi Alpha Rwirangira yibarutse imfura ye y'umukobwa.

Ku wa 22 Kanama 2020 nibwo Alpha Rwirangira yakoze ubukwe na Umiziranenge Liliane, gusa mu mafoto byagaragaraga ko umugore we akuriwe.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020, ni bwo Rwirangira n'umugore we bibarutse imfura yabo y'umukobwa. Uyu mwana akaba yahise ahabwa izina rya Princess Irebe Rwirangira

Abinyujije ku rukata rwe rwa Instagram, Rwirangira yagize ati "Urakoze Mana ku mugisha uhaye umuryango wa Rwirangira tukibaruka umwana wacu wa mbere.'

Urukundo rwa Rwirangira na Liliane rukaba rutaravuzwe cyane kuko barugize ibanga, nyuma y'ubukwe bwabo nibwo bafashe umwanzuro wo gusangiza abantu inkuru y'urukundo rwabo binyuze kuri YouTube ya Alpha Rwirangira.

Alpha Rwirangira yavuye mu Rwanda muri 2014 agiye gukomeza amashuri ye muri USA, ubu we n'umugore batuye muri Canada.

Alpha Rwirangira n'umugore we bibarutse imfura yabo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/alpha-rwirangira-n-umugore-we-nyuma-y-ukwezi-bakoze-ubukwe-bibarutse-imfura-yabo-bahise-banita-izina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)