Abakinnyi b'Amavubi basubiye iwabo, bazasubira mu myitozo nyuma y'icyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 09/10/2020 ni bwo abakinnyi bamwe mu bari bahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi binjiye mu mwiherero mu karere ka Nyamata, aho babanje gupimwa COVID19, ndetse n'ibindi bizamini by'ubuzima.

Nyuma y
Nyuma y'iminsi 10 mu mwiherero, abakinnyi basubiye mu ngo zabo

Nyuma y'aho aba bakinnyi batarimo abakinnyi ba APR FC ndetse n'abakina hanze y'u Rwanda, batangiye imyitozo kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho bakoraga kabiri ku munsi ariko hakibandwa ku myitozo yo kongera ingufu, nyuma y'amezi asaga arindwi yari ashize badakina.

Aba bakinnyi bari bamaze icyumeru bakora imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Aba bakinnyi bari bamaze icyumeru bakora imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Nyuma y'icyumweru bakora imyitozo, aba bakinnyi baje guhabwa ikiruhuko cy'icyumweru kimwe kuva kuri uyu wa Mbere kugera ku Cyumweru tariki 25/10/2020, iyi myitozo ikzasubukurwa hiyongeramo n'abakinnyi ba APR FC, ndetse n'abakina hanze y'u Rwanda bazagenda bahagera mu bihe bitandukanye.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-b-amavubi-basubiye-iwabo-bazasubira-mu-myitozo-nyuma-y-icyumweru
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)