VIDEO : Imbamutima za Clarisse wabaye Umudepite ku myaka 23 akimara kwiga ubuhinzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imaniriho Clarisse wavutse tariki 27 Ugushyingo 1995, aracyari ingaragu, avuka mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, aho umuryango we utuye. Ni bucura mu muryango w'abana bane barerwa na nyina gusa kuko ari we mubyeyi basigaranye.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'Ubuhinzi n'Ubukungu, akaba yaratorewe kuba Umudepite aribwo arangije muri Kaminuza y'u Rwanda. Yinjiye mu Nteko agiye guhagararira Urubyiruko, nyuma y'amatora y'Abadepite yabaye muri 2018 agatsinda n'amajwi 52.9%.

Imaniriho Clarisse yagiranye ikiganiro kirambuye n'ikinyamakuru Ukwezi. Kuri Camera na Micro za Ukwezi TV, yasobanuye uko yitinyutse, amahirwe umwana w'umukobwa afite mu Rwanda ndetse n'iby'agaciro urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro kuko Perezida Paul Kagame arwitayeho bihambaye.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE HANO :

Kuba yarabaye umudepite akiri muto, Hon Imaniriho Clarisse asobanura ko urubyiruko rudakwiye kumva ko bakiri bato byo kudahabwa inshingano. Aha ashingira ko mpanuro za Perezida Paul Kagame. Aha ati : "Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika yigeze kutubwira rimwe ngo ntabwo turi bato bo kudafata inshingano. Ntekereza ko imyaka n'inshingano ntahantu bihuriye, iyo inshingano uzinjiyemo wiyungura ubumenyi, usangamo abandi bagufasha kuzubahiriza, ikindi ntuba uri wenyine"

Mu byo Hon. Imaniriho Clarisse yatangarije Ukwezi TV, harimo kuba umuntu afata nk'icyitegererezo mu buzima bwe ari Perezida Kagame. Mu kubisobanura, nawe yageze aho avuga ko bimurenze. Aya yagize ati : "Ni byinshi, buriya kuvuga Nyakuhabwa Perezida wa Repubulika ibyo tumwigiraho cyangwa se ibyo njye mwigiraho, ni byinshi... Buriya hari igihe bishobora kuturenga kuvuga Umukuru w'igihugu... Ni byinshi ariko icya mbere njyewe mukundira, akunda igihugu byuzuye kandi byanyabyo, akunda igihugu cyane kandi aradukunda nk'Abanyarwanda... ni byinshi, njye ubwo biba bihise"

Muri iki kiganiro, Hon Imaniriho Clarisse yagiriye inama urubyiruko, asobanura ibintu yize mu myaka ikabakaba ibiri amaze ari umudepite, atubarira inkuru y'umunyamahanga watangajwe n'uko Perezida Kagame afata urubyiruko n'ibindi bitandukanye.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE HANO :

Umudepite nka Hon. Imaniriho Clarisse agenerwa umushahara ungana ute ?

Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y'imishahara n'ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b'Igihugu n'uburyo bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, niryo rigaragaza ingano y'Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b'Igihugu bahabwa ndetse n'ibindi biherekeza iyo mishahara.

Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w'umurimo ungana n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni imwe n'ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.

Abadepite bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira :

  • Amafaranga y'icumbi angana n'ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by'u Rwanda (250.000 Frw) buri kwezi ;
  • Buri Mudepite bagenerwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) ku kwezi y'itumanaho rya telefoni igendanwa ;
  • Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane y'u Rwanda (35.400Frw) buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.

Amafaranga y'icumbi ya buri kwezi avugwa hano ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w'Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y'icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n'ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga. Amafaranga y'ubutumwa imbere mu gihugu.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Imbamutima-za-Clarisse-wabaye-Umudepite-ku-myaka-23-akimara-kwiga-ubuhinzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)