Umuraperikazi Candymoon yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, Candymoon yakoze ubukwe na Iyakaremye Abdallah bari bamaze imyaka itatu bamenyanye.

Kuri uyu munsi Candymoon yasezeranye n'umugabo we mu murenge ndetse banahamya isezerano ryabo imbere y'Imana.

Candymoon na Iyakaremye bamenyaniye i Mageragere kuri gereza aho bari bagiye gusura P Fla. Nyuma yo kumenyana batangiye kuvugana bya hafi birangira bemeranyije kubana.

Iyakaremye yagize ati 'Njye nari umufana wa P Fla nza kujya kumusura kuri gereza i Mageragere kuko ariho nakoreraga, twarahahuriye tumenyanira aho.'

Nyuma yo kumenyana bakomeje kuvugana ndetse kuva ubwo umusore ahita ahinduka umufana wa Candymoon.

Ubwo yamubwiraga ko amukunda, umukobwa ntabwo yahise abyakira, ati 'Byageze aho numva nabimubwira, mbimubwiye yahise ambwira ngo ubwo ni bimwe by'abafana. Nagerageje kumusobanurira ko mufitiye urukundo rwa nyarwo, narahatanye birangira mutsindiye.'

Kenshi uyu musore avuga ko abantu bashatse kumuteranya n'umufasha we bamuca intege. Bamwumvisha ko agiye gushaka umuraperikazi ukoresha ibiyobyabwenge utanashobotse mu buzima busanzwe.

Candymoon yavuze ko kenshi wasangaga abantu babwira umugabo we ko ashatse umugore unywa ibiyobyabwenge kandi ukunda abasore.

Mu basore bashinjaga uyu muraperikazi ni P Fla ahubwo wanabahuje. Ibi byatumaga aba bakundanaga bumva ko ari amagambo ya rubanda bityo ntibayahe umwanya.

Nyuma y'umwaka baziranye ariko badakundana, mu 2018 nibwo urukundo rwabo rwatangiye neza kugeza ubwo mu 2020 bahamije isezerano ryo kubana akaramata bararushinga.

Uyu mugabo avuga ko ikintu yakundiye bikomeye Candymoon ari uko ari umunyakuri ndetse akaba umugore ugira urukundo.

Candymoon avuga ko nyuma yo kumenyanira i Mageragere, umugabo we yabaye umufana we ukomeye. Uko iminsi yagendaga yicuma niko yagiye agira gahunda z'urukundo ruhamye.

Uyu muraperikazi avuga ko gahunda z'ubukwe batangiye kuzitekerezaho muri Werurwe 2020 ariko bihurirana na COVID-19.

Bitewe nuko umugabo we atajya aboneka cyane kubera akazi, Candymoon avuga bahise bahitamo kubwihutisha babushyira muri Nzeri 2020.

Candymoon avuga ko ubu aribwo agiye gukora umuziki n'ingufu ze zose kuko noneho ubu afite umwunganizi.

Kugeza ubu uyu muraperikazi yamaze gusinya amasezerano y'imikorere muri Big Town Record ya Bac T, mu minsi iri imbere aritegura gusohora indirimbo nshya yise Ifitina.

Candymoon ari mu baraperikazi bakomeye mu Rwanda. Izina rye ryatumbagiye cyane akorana na P Fla bari bahuriye mu itsinda rye yise "Imperial Mafia Land", uyu muraperi yashinze amaze gutandukana na Tough Gang.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuraperikazi-Candymoon-yakoze-ubukwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)