Umurambo w'umuvandimwe wa Mangwende wabonetse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gasore Sharif wari umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Rugby na Lions de Fer Club, akaba n'umuvandimwe wa Imanishimwe Emmanuel wa APR FC, nyuma yo kugwa mu kiyaga cya Muhazi, umurambo we waraye ubonetse.

Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020, ni bwo uyu mukinnyi yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi.

Gasore Sharif nyuma yo kugwa muri iki kiyaga, umurambo we ukaba warabuze ndetse inzego zibishinzwe zitangira kuwushakisha burinda bwira utabonetse.

Nyuma yo kwitaba Imana ku Cyumweru, ku munsi w'ejo ku wa Mbere ni bwo umurambo waje kuboneka.

Gasore Sharif akaba n'umuvandimwe wa Imanishimwe Emmanuel [Mangwende], uretse kuba umukinnyi wa Rugby yanakinnye umupira w'amaguru mu ikipe ya ASPOR FC.

Gasore Sharif (ubanza ibumoso) yari umuvandimwe wa Mangwende(uri hagati)
Yari umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Rugby 'Silver Backs' na Lions de Fer Club



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umurambo-w-umuvandimwe-wa-mangwende-wabonetse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)