Umuhanzikazi Lucky de Christ yaririmbye ibitangaza Imana ikorera abantu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzikazi usanzwe anabarizwa by'umwihariko muri Korali Choeur International, yashyize hanze iyi ndirimbo ku wa 22 Nzeri 2020, ikaba ikozwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

'Igitangaza' ni indirimbo ya kabiri uyu muhanzikazi asohoye kuva atangiye urugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wigenga muri uyu mwaka.

Indirimbo ye ya mbere yitwa "Nyame W'akan Dooso" yayisohoye ku wa 11 Kanama 2020, aho yayikoranye na Karangwa Kwizera Fabrice bahuriye muri Choeur International.

REBA AMASHUSHO NSHYA YA LUCKY DE CHRIST

Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko ndirimbo ye 'Igitangaza' yubakiye ku gushima Imana ku bw'ibitangaza ikorera muntu, by'umwihariko we cyane cyane.

Ati 'Ni indirimbo rero nakunze cyane kuko ni indirimbo nanditse bimvuye mu mutima nshima Nyagasani kuko yangiriye neza mu buryo butangaje.'

Amashusho y'iyi ndirimbo yifashishijemo abanyamuziki bakomeye muri Kiliziya Gatolika bacuranze ibicurangisho bitandukanye mu buryo bwa 'Live'. Yifashishije Denys wacuranze 'Violin' akaba umuhanzi w'umuhanga.

Kuri gitari akusitike yifashishije Kajo usanzwe ari umuririmbyi akaba azi no gucuranga neza gitari. Kuri gitari solo yifashishije Jp-Zed usanzwe ari umuhanzi unaherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Gira icyo Umbwira'.

Kuri gitari 'bass' yifashishije Philbert Kambali umuhanga mu kuvuza piano na gitari. Kuri Piano yifashishije Marius HomoBoni, umwana ukiri muto ariko akaba umuhanga mu gucuranga iki gikoresho.
REBA AMASHUSHO NSHYA YA LUCKY DE CHRIST



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzikazi-Lucky-de-Christ-yaririmbye-ibitangaza-Imana-ikorera-abantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)