Tanasha yahaye isezerano umuhungu we yabyaranye na Diamond #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi w'umunyakenya, Tanasha Donna yasezeranyije umuhungu we yabyaranye na Diamond Platnumz ko nta kintu na kimwe azigera amuburana n'ubwo kumurera wenyine bigoranye.

Muri werurwe 2020, ni bwo Tanasha Donna yatandukanye na Diamond hari nyuma yo kubyarana umwana w'umuhungu, Naseeb Jr wavutse ku wa 2 Ukwakira 2019.

Uyu mukobwa wabanaga na Diamond muri Tanzania akaba yarahise asubira iwabo muri Kenya n'umwana we.

Ubwo yishimiraga inzu nshya yimukiyemo, Tanasha yasezeranyije umuhungu we ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abeho neza nta kintu na kimwe abura mu buzima bwe.

Yagize ati'Naseeb inseko yawe iranezeza muhungu wanjye. Nishimiye ko wakunze urugo rwawe rushya. Mama wawe akora ijoro n'amanywa kugira ngo amenye neza ko ubayeho neza, kandi nibwo agitangira nyizera.'

'Ntabwo byoroshye kubikora njyenyine, igitutu kirahari ariko gifite igiciro, mu gihe cyose nk'iri muzima nta kintu na kimwe uzabura ndagusezeranyije. Imana iri ku ruhande rwacu.' Tanasha mu butumwa yashyize kuri Instagram

Tanasha yatandukanye na Diamond amushinja kumuca inyuma, kumutera umwanya kandi abizi neza ko atamukundaga, gusa Diamond na we yavuze ko yamukundaga kandi yari afite gahunda yo kumushaka.

Tanasha yasezeranyije umuhungu we ko ntacyo azamuburana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yahaye-isezerano-umuhungu-we-yabyaranye-na-diamond

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)