Hellen Shabangu na Sanele Masilela bashyingiwe muri 2014, ni inkuru yabaye kimomo
Aba bakundana bo muri Afurika y'Epfo, niba bashyingiwe ku Isi umugore arusha imyaka myinshi umugabo mwana Sanele Masilela wari ufite 9 gusa ubu akaba afite imyaka 15, naho umukecuru ubu akaba akwije 68, bashyingiwe ku mugaragaro nicyo cyatumwe ubukwe buba ikirangirire.


Icyaje kuba rero, imihango y'ubukwe irangiye abakundana ntibabanye bahise basubira mu buzima bwabo busanzwe.


Icyo gihe bavuze ko ubukwe bwabaye nk'ikimenyetso cy'abakurambere babo ko batakoze ubukwe bagamije kubana cyangwa kubyarana doreko n'umwana mugabo yari muto cyane atamenya amabanga y'abakuru.

Hellen ni inshuti magara y'umuryango wa Sanele bahura kenshi ariko ubukwe bwari umukino rwose, yavuze ko bikiniraga kandi ni byiza kuri bo.
Ubu ubuzima bwabo bwakomeje uko busanzwe, umuhungu ariga ishuri kandi amasomo aragenda neza.

Gusa ku ishuri aba afite umurimo ukomeye wo gusubiza ibibazo by'abana bagenzi be by'ukuntu yakoze ubukwe, bamwe bakamubwira ko yakoze nabi bamuseka, ariko hakaba n'abandi bumva ibyerekeye imigenzo yabo y'abakurambere babyumva vuba batirirwa banamubaza, ubu nawe ni umuhungu wishimye wakomeje ubuzima bwe busanzwe.