Kuri iki Cyumweru mu Kagari ka Karambi gaherereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y' umusore w' itwa Rwagasore Sharif wagiye koga mu Kiyaga cya Muhazi agezemo hagati koga bikamunanira agaheramo.
Inzego z'umutekano ku bufatanye n'abaturage bakomeje gushakisha umurambo wa Rwagasore Sharif
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Karambi, Muhizi Etienne yatangaje ko uyu musore yaguye muri iki kiyaga ahagana saa Sita z'amanywa ubwo yajyanaga na bagenzi be koga.
Yagize ati: 'Ni umusore w'imyaka 22 wajyanye n'abandi bavandimwe be babiri mu ma saa Sita bajya koga muri Muhazi bagezeyo ngo we aroga agera hagati kugaruka biramunanira aheramo.
Twahise tugerayo turamushakisha turamubura, nyuma haza n'izindi nzego z'umutekano turafatanya na n'ubu umurambo we ntabwo uraboneka.'
Yasabye ababyeyi gukomeza kuba hafi abana babo bakabarinda kujya kure cyane cyane ahantu nk'aha kukiyaga hatemerewe kogerwa.
Gitifu Muhizi yavuze ko kugeza ubu inzego z'umutekano n'abaturage bagishakisha umurambo we kugira ngo uzashyingurwe mu cyubahiro.
Rwagasore Sharif bivugwa ko yigaga muri Kaminuza ya ULK akaba yari afite imyaka 22 y'amavuko.