Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n'Impamba y'Impunzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rusesabagina yamamaye mu maso y'abadasobanukiwe iby'I Rwanda, inda ye si ukuyishweka ngo barashima uwarokoye abantu.Nyamara abamuzi umuzi n'umuhamuro bazi ko 'hotel Rwanda' ari filimi nyine, nk'uko tubona filimi za ba Rambo mu bitangaza bidashobokera kamere â€"muntu.

Nyamara uyu Nyiramatama yarariraga amata, abana bariririra mu matara y'inkambi we yita hoteli. None gashyira iramushyiguye, aje gusaba abo yibye n'abo yimye!Yishinze abamuhaye ikarita ndangamunzi,yiyambura indangamunyarwanda, si ukurikora muri Nyungwe no mu nkengero, none Gahini amaraso ya bene se amukozeho. Birumvikana ko aho afungiye arara yibaza uko yageze mu Gihugu yandagaje kubera inda mbi.

Ubu noneho induru ni iy'abamuhaye amaronko n'amaramuko, bamwizeza n'amaboko, ntakamenye ko bakoshya ko uri intwari, rwamara kurema bakagutererana!!
Tugarutse ku mpunzi Rusisibaranya yambuye impamba, nta muntu wahungiye muri 1000 Collines ahungiye kuri Rusesabagina.

Buri wese yahageze uko yahisanze, ku bwa Nyagasani iminsi mibi iramusiga.Uko bahageze kandi si ku buryo bumwe, mu nzira y'inzitane byarangiye buri wese ahageze, Rwisesamugihe atabigizemo uruhare. Ariko se ,nubwo daweya Rusesabagina yari inkoramutima y'inkoramaraso nka Bagosora, ninde muntu muri biriya bihe wari ufite imbaraga zo kurinda no kurokora abantu basaga 1000? N'uwagerageje guheka uruhinjaa rwahigwaga bararumucuje baruca umutwe, none Rusesabagina we ati nganya imbaraga n'Imana , nahishe imbaga y'abantu.Ese ni ngombwa ko nkwibutsa ko utarakuguriye wamutanze?Uribuka abasore 2 babuze ayo kwigura, ukabanyuza inzira yo kuri piscine, ubahereza Interahamwe?Si ubwo duheruka abo bajyambere wavukije ubuzima? Nkwibutse se ko n'uwo wahaga telephone ngo abwire abakiriho ko nawe agihumeka, wamuhagararaga hejuru, ukahava akwishyuye, ibyo yavuze byose ukabishyira Bagosora?
Ese wamenye uko abaturage ba Nyamagabe na Nyabimata bishimiye kuzakubona imbonankubone, wayatomotswe, ubabwira icyo wabahoye?Nako ngo wishingikirije imidari da!Hanyuma abo wasahuye bagasigara ari imidari uzababwira iki? Ngo Human Rights Watch harya?U bwo burenganzira baririmba se ninde wababwiye ko bugarukira kwa Rusesabagina na Tatiana, nawe nabonye washoye mu bushotoranyi?Iminsi 40 iyo yageze,ibisahu n'ibisabano ntacyo biraguseka. Nta yandi mahitamo rero uretse kureka ibisazi, ugasaba imbabazi.

The post Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n'Impamba y'Impunzi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rusesabagina-mu-rukiko-ntuzakururane-uzemere-ko-uri-rudahusha-impuha-nimpamba-yimpunzi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)