Rulindo: Umusaruro w'ubuhinzi wariyongereye kubera urugomero bubakiwe rubafasha kuhira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwo rugomero ruri mu kibaya cya Muyanza, rwubatswe n'umushinga LWH wari ufite mu nshingano zawo kuhira imyaka imusozi, wakoreraga muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), rukaba rwaruzuye muri 2019.

Ibikorwa bya LWH ubu biracungwa n'umushinga wo kongera umusaruro w'ubuhinzi no kwihaza mu biribwa (SAIP), ari na wo ubu urimo gufasha abo baturage kubyaza umusaruro urwo rugomero, ubagezaho ibikoresho biborohereza kugeza amazi mu mirima yabo.

Bagwaneza Viateur wo mu murenge wa Buyoga, avuga ko kuva urwo rugomero rwatangira gukoreshwa yungutse byinshi kuko yongereye igihe cyo guhinga kubera kuhira.

Agira ati “Mbere nahingaga ibihembwe bibiri gusa kubera ko nagenderaga ku mvura none kuva uru rugomero rwakuzura mpinga n'igihembwe cya gatatu (saison C) nkuhira. Mbere twahingaga mu kajagari tukavanga ibishyimbo, amasaka, ibijumba n'ibindi ariko ubu twarabiretse”.

Ati “Jyewe muri saison C y'uyu mwaka nahinze imboga zitandukanye ndetse mpinga n'ibirayi nshyiramo umwete ndabyuhira. Umurima nahinze nejejemo toni imwe n'ibiro 200 by'ibirayi, iyo toni narayigurishije mbonamo ibihumbi 300Frw, ayo mafaranga ni bwo bwa mbere nari nyabonye nkavuga ko nyakesha urwo rugomero”.
Ibiro 200 byasigaye Bagwaneza avuga ko byabaye ibyo gutunga umuryango we, na ho bya bihumbi 300 akavuga ko yahise abishora mu buhinzi bw'urusenda kuko yizeye amazi.

Ati “Ayo mafaranga nahise nyashora mu buhinzi bw'urusenda kandi dufite abashoramari bahita barugura bakaduha amafaranga aryoshye. Ubu nahinze kuri hegitari imwe n'igice kandi rumeze neza kuko nuhira mbikesha ibikorwa remezo duhabwa na SAIP, nkaba nitegura gusarura mu mpera z'Ukwakira uyu mwaka, nkizera ko nzakuramo atari munsi ya miliyoni eshanu”.

Ibiribwa byera mu kibaya cya Muyanza bicuruzwa no hanze y
Ibiribwa byera mu kibaya cya Muyanza bicuruzwa no hanze y'u Rwanda

Muri icyo kibaya cya Muyanza hari kandi umushoramari munini, Rukera Christine, uhinga urusenda kuri hegitari 30, na we avuga ko atari kubigeraho iyo hataba urwo rugomero.

Ati “Niyemeje guhinga kuri ubwo buso kuko kuhira byoroshye bitewe n'urugomero rudufasha ruduha amazi. Ikindi ni uko SAIP yatwubakiye inzu dusaruriramo, ubwanikiro ndetse n'ibyumba bikonjesha bituma umusaruro utangirika. Ubu nabonye isoko ry'urusenda mu Buhinde aho nzajya nohereza toni 75 kandi nizera ko nzabigeraho”.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Murindwa Prosper, avuga ko urwo rugomero rufite akamaro kanini kuko rwatumye abaturage babona imirimo mishya.

Ati “Ubu mu mpeshyi baba bari mu mirima bivuze ko imirimo yiyongereye ndetse bakaba ubu baratangiye guhinga imbuto batari bamenyereye ariko zitanga amafaranga menshi. Ni ibihingwa bikenera amazi menshi birimo tungurusumu, tangawizi, water melon, indabo, urusenda n'ibindi, bikaba bifasha abaturage kwikura mu bukene”.

Ati “Uretse kuhira, urwo rugomero ubu rugiye kuzashyirwamo amafi, kikazaba ari ikintu gishya i Rulindo kandi gifitiye akamaro abaturage. Twatangiye no kwigisha abahinzi kongerera agaciro uwo umusaruro, bakazashyiraho inganda nto ziwutunganya bityo imirimo yiyongere abaturage bazamure ubushobozi biturutse kuri uru rugomero”.

Umushinga SAIP ukorera kandi mu turere twa Nyanza, Gatsibo, Kayonza, Karongi, Rwamagana na Rutsiro, ukagera ku bahinzi biciye mu Kigo cy'igihugu cyita ku buhinzi (RAB).

Bubakiwe ubwanikiro bwa Kijyambere
Bubakiwe ubwanikiro bwa Kijyambere



source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rulindo-umusaruro-w-ubuhinzi-wariyongereye-kubera-urugomero-bubakiwe-rubafasha-kuhira
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)