Ntitwakwemera ko intego z'Iterambere rirambye ziburizwamo na COVID-19 - Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango w'Abibumbye ugaragaza ko ihagarikwa ry'ibikorwa hafi ya byose muri uyu mwaka wa 2020 kubera kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo Covid-19, ryashubije inyuma izamuka ry'ubukungu bw'isi na SDGs by'umwihariko kugera munsi ya 0%.

Ubukungu bw'u Rwanda bwari bugeze ku rugero rw'8% mu kuzamuka buri mwaka, bwahise bumanuka kugera munsi ya 2% nyuma ya gahunda ya guma mu rugo.

Umuryango w'Abibumbye(UN) wahise ushyiraho ibiganiro mu matsinda bihuza ibihugu n'imiryango mpuzamahanga, kugira ngo basuzume uburyo ubukungu bwakongera kuzahuka nyuma y'igihombo cyatewe na Covid-19, u Rwanda rukaba rwaragiye mu itsinda riyoboye ibiganiro hamwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi(EU), u Bwongereza na Fiji.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba muri iri tsinda rifata imyanzuro ihwanye neza neza n'intego z'iterambere rirambye.

Yagize ati "Gahunda ya 2030(SDGs) ishobora kutagerwaho, ariko ibi ntibivuzeko twakwemera ejo hazaza haciriritse. Dushobora kubaka ibikomeye kandi byiza mu gihe haba hakoreshejwe uburyo bushya bujyanye n'ibibazo bidutegereje"

"Ibi bisobanura ko hagomba kubaho imyumvire yo gushyira mu bikorwa aho gukomeza gukorera mu buryo busanzweho".

Perezida Kagame yasobanuye imyanzuro ine yafatiwe mu itsinda, ikaba igomba kugenderwaho kugira ngo muri 2030 hazagaragazwe umusaruro uhwanye n'uw'Intego z'Iterambere rirambye hamwe n'Amasezero y'i Paris mu Bufaransa yasinywe muri 2016 hagamijwe guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Umwanzuro wa mbere ujyanye no uguteza imbere uburyo bwo kwishakamo ubushobozi bwo gushyigikira gahunda z'Igihugu ziteza imbere ubuvuzi kuri bose, uwa kabiri ukaba uwo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa by'ubukungu n'uburezi, hashakwa ibikoresho byabugenewe ndetse na murandasi yihuta.

Umwanzuro wa gatatu ujyanye n'iterambere ridaheza kandi rikozwe mu mucyo, cyane cyane hagatekerezwa ku bagore n'urubyiruko, uwa kane ukaba uwo kutagira icyiciro cy'abantu basigara inyuma hakoreshejwe uburyo buzamura abafite intege nke.

Perezida Kagame avuga ko gahunda zijyanye n'imari ari ngombwa cyane kandi imibare y'umusaruro bitanga ikagaragazwa binyuze mu mucyo.

Asoza agira ati "ntitwakwemera ko gahunda z'Iterambere rirambye ziburizwamo n'icyorezo Covid-19 cyangwa indi kidobya itari yitezwe, reka dukomeze intego".




source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ntitwakwemera-ko-intego-z-iterambere-rirambye-ziburizwamo-na-covid-19-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)