Robert Nyamvumba yakatiwe igifungo cy'imyaka 6 n'ihazabu ya 21.600.000.000 Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyaha cyakurikiranywe biturutse ku kirego cyatanzwe n'uwitwa Javier Elizalde ufite ubwenegihugu bwa Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL akoresheje Sosiyete yitwa Salvi Istanboul Electic Ware & Patronics afatanyije n'indi yitwa Loyal Trust Company.

Bagombaga gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955.8 Km. Iryo soko ryagombaga kumara igihe cy'imyaka icyenda y'ingengo y'imari kuva mu 2019/2020 kugera mu 2027/2028 ku gaciro ka miliyari 72,9 Frw.

Iryo soko ryaje kugabanywa uburebure bw'ibilometero byagombaga kubakwaho ayo matara, maze n'igiciro kiragabanuka kiba miliyari 48,4 Frw.

Nk'uwaritsindiye, uwo Munya-Espagne yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano, asaba ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro, ikindi akishyurwa mu manyarwanda bityo biza gutinda cyane kuko byari binyuranyije n'amategeko.

Tariki ya 23 Mutarama 2020, Ubushinjacyaha buvuga ko Nyamvumba yahamagaye Elizalde watsindiye isoko amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y'isoko yatsindiye, maze tariki ya 26 Mutarama 2020 undi agera i Kigali.

Nyamvumba ngo yamusanze muri hotel aho yari acumbitse, amubwira ko yashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin, icyo gihe kuko ariyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, amusaba ko yamuha komisiyo ya 10%.

Elizalde ngo yamubwiye ko ibyo bintu atabikora ndetse ko atunguwe no kuba u Rwanda nk'igihugu gifite umuyobozi nka Paul Kagame cyasaba ruswa ingana gutyo. Nyuma Elizalde yahise yandikira Umunyamabanga Mukuru wa RIB, atanga ikirego agaragaza ko yasabwe ruswa na Nyamvumba Robert.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa, Nyamvumba yemeye ko yasabye Elizalde 10% by'agaciro k'isoko, ngo amusobanurira ko ari ayo yagombaga kuzaha uwitwa Niyomugabo Jean Damascene ufite uruganda rwa Master Steel wagombaga kuzakurikirana iyo dosiye ngo yihute.

Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi wari ufite dosiye ya Elizalde we na Niyomugabo ni bamwe mu batumijwe muri RIB kugira ngo batange amakuru baba bafite kuri iki kirego.

Nyamvumba ngo yabwiye Rwamuganza ko 10% yasabye ari ayo kwihutisha isoko kuko ryari mu mihigo 'yacu' [avuga Minisiteri y'Ibikorwa remezo] igomba kwihutishwa.

Nyamvumba yatangiye yiregura avuga ko icyaha ashinjwa atacyemera kuko icyo yakoze ari ubuhuza hagati ya Niyomugabo na Elizalde wari waratsindiye isoko.

Nyuma yo gusanga ibimenyetso by'Ubushinjacyaha bifite ishingiro, Urukiko rwamukatiye igifungo cy'imyaka 6 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyari 21 na miliyoni 600.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Robert-Nyamvumba-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-6-n-ihazabu-ya-21-600-000-000-Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)