Mu kiganiro n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru 'RBA', Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko nta makuru aheruka ku bibazo bya Rayon Sports ariko abizi ndetse yizeye ko byanakemutse kuko yabishinze Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa kandi yabonaga yarabihaye umurongo mwiza.
Atangaje ibi nyuma y'amasaha make bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports bamwandikiye(bigaragara ko ibaruwa itaramugeraho), bamusaba ko yatesha agaciro icyemezo ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere ‘RGB, cyafatiye umuryango wa Rayon Sports.
Kuva muri Werurwe 2020 muri Rayon Sports harimo ibibazo bishingiye ku mikoro n'imiyoborere, ibi byatumye na RGB ihagarika inzego zose z'umuryango kugira ngo hanozwe amategeko shingiro agenga uyu muryango, hasigara hakora komite y'ikipe gusa.
Mu kiganiro n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru 'RBA' cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2020, Perezida Kagame ubwo yari abajijwe n'umunyamakuru niba hari icyo azi ku bibazo bimaze iminsi muri iyi kipe, yavuze ko abiheruka kera ariko na none yizera ko byakemutse bitewe n'umurongo byari byahawe.
Yagize ati"iby'imipira yo mu Rwanda ntabwo nari mbiherutse, ariko numvishe harabayemo ibintu by'amakimbirane, nizere ko byaba byarakemuwe. Ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo, Mimosa ariko numvaga inzira yabishyizemo isa nk'aho igenda ibikemura ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ng'aha. Naramwizeye nizera ko n'inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye ibisubizo."
Abakunzi ba Rayon Sports bashinja komite iriho iyobowe na Munyakazi Sadate kwica iyi kipe ikunzwe n'abanyarwanda benshi, bakaba baragerageje inzira zose bashaka uko bamukuraho ariko bikagenda bibananira, ubu bakaba bahisemo kwitabaza umukuru w'igihugu. Perezida Kagame avuga ko yizeye ko ikibazo cya Rayon Sports cyakemutse Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Rayon Sports yagishyize mu ntoki za Minisitiri wa Siporo
http://dlvr.it/Rg5mkh
Post a Comment
0Comments