Perezida Kagame yavuze ko imyumvire mibi ya bamwe mu batanga serivisi ituma baziga abaturage nabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ku cyicaro gikuru cy'uyu muryango i Rusororo habaga inama ya Komite Nyobozi yaguye yawo.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe hakiragaragara ikibazo cy'imitangire ya serivisi idahwitse, kandi ngo impamvu si uko nta bikorwa remezo bibashisha abantu gukora akazi neza bihari.

Yagize ati: "Uko mbibona ntabwo ari ikibazo cy'ibikoresho, ni ikibazo cy'imyumvire."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ubwo abantu bajya gusaba serivisi, ugasanga barasiragijwe, uwagombaga kuyitanga ntiyite ku muntu uyisaba ahubwo we arangariye mu bindi akamubwira ngo nta internet ihari, cyangwa ngo nta mpapuro zihari bikarangira umuturage abirenganiyemo.

Yagize ati: "Ikibazo kiri mu mitekerereze y'abantu. Niba ufite buri kimwe cyose gisabwa ngo utange serivisi, kuki utabikora? Kuki bigusaba gutegereza indi saha, undi munsi kugira ngo utange serivisi wagakwiye kuba watanze?"

Yavuze ko mu gihe umuntu ahawe serivisi mbi hanyuma akagenda yijujuta, birangira ari kwijujutira n'abatazi ikibazo yahuye nacyo, asaba abasaba serivisi kugaragaza ahari ikibazo kugira ngo gikemuke bireke kwitirirwa abantu bose.

Yasabye urubyiruko kwitandukanya n'iyo mikorere nk'abantu bato bashobora guhindura ibintu mu buryo bworoshye kurusha abakuze. Ati 'Ni iki muri gukora ngo mukemure ibibazo muri kuvuga?'.

Perezida Kagame yatanze urugero rw'umubyeyi w'i Karongi wagiye ku bitaro atwite ndetse ari hafi kwibaruka. Ageze ku bitaro, ngo abashinzwe mutuelle de santé bamubajije impapuro ze zirabura ariko ngo barabibonaga neza ko yishyuye ubwisungane mu kwivuza ku buryo yari akwiriye guhabwa serivisi yari akeneye.

Yavuze ko abamusiragije icyo gihe aribo bari bafite amakosa kuko we ishingano ze yari yarazikoze.

Yagize ati: "Ntabwo ari uko atari yarishyuye. Ikibazo cyari ku ruhande rw'abagomba kumuha serivisi. Yari amakosa yabo. Baramubwiye ngo asubireyo, bigeze ku mugoroba uwo munsi, apfa ari kubyara. Umwana nawe arapfa. Iyo ni inkuru mpamo."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko iki kibazo yakibwiye abaminisitiri bari mu nama ya Guverinoma, abaza na Minisitiri w'Ubuzima niba yari akizi nawe asubiza ko akizi.

Perezida Kagame yavuze ko uwo muturage yari akwiriye kuba yarahawe serivisi, hanyuma bikorwa byo kugenzura bikazaza nyuma mu kurengera ubuzima bwe n'ubw'uwo yari atwite.

Yavuze ko uwo muturage w'inzirakarengane yapfuye, ariko abantu bagakomeza gukora akazi kabo nk'ibisanzwe. Yasabye abayobozi gufata iya mbere bagakemura ikibazo cy'imitangire ya serivisi, ndetse n'abaturage aho babonye serivisi zitagenda neza bakahagaragaza kugira ngo bikemuke mu maguru mashya.



Source : https://www.imirasire.rw/?Perezida-Kagame-yavuze-ko-imyumvire-mibi-ya-bamwe-mu-batanga-serivisi-ituma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)