Perezida Kagame yaburiye abafite imigambi yo guhungabanya umutekano w'igihugu, ababwira ko ibyo bakora bitazabahira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bari mu mahanga, ko bafite uburenganzira busesuye ku gihugu, abasaba gutaha ariko ko abashaka guhungabanya umutekano batazigera bahirwa n'ibyo bikorwa, dore ko abatsinze intambara zabaye mbere bahari n'uyu munsi bakongera gutsinda byoroshye.

 

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Mbere ku Cyicaro gikuru cyawo gihereye i Rusororo.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo intego iyo ariyo yose igerweho, bisaba uruhare rwa buri wese, mu kubikorera, mu gushyira hamwe nk'umuryango, nk'igihugu, intego ari imwe nubwo abantu baba bafite imyumvire itandukanye.

Ati 'Iki gihugu tugihuriyeho rero, intego yo kucyubaka tuyihuriyeho. Buri wese azana umusanzu, ibyo ashoboye mu bushobozi bwe. Ibyo ashinzwe mu nshingano ze. Udashoboye cyangwa udashatse kuzana umusanzu we ngo uwushyire hamwe n'abandi ngo igihugu gitere imbere, hari aho biba atari icyaha ariko biragayitse, ariko hari n'aho burya ubikoreshwa byitwa amategeko ariko ni nk'aho babiguhase, hari agahato kemewe.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko inyungu z'umuntu ku giti cye zikwiye kubahirizwa, ariko zitabangamiye inyungu z'abandi. Yongeyeho ko u Rwanda rukoresha ubushobozi buke rufite rukagera ku byo rwifuza, ku buryo bidakwiriye ko umuntu yifuza kuba undi muntu cyangwa se kuba uw'ahandi.

Ati 'Numva duhagijwe n'icyo turi, n'uko turi, ni nako abantu biha agaciro. Uwakwifuza kuba uw'ahandi ibyo biramureba ariko njye inama najya ni ukureba uko twaba uko turi ahubwo tugahora turushaho kukugira kwiza.'

'Ntabwo u Rwanda ari cya kirahure cyuzuye'

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe abantu benshi bifuza kuba Abanyarwanda, bityo ko abarutuye bakwiye kwishimira uko igihugu kiri.

Ati 'Abantu benshi basaba kuba Abanyarwanda, njye n'iyo tuganira n'abayobozi bacu bandi, uwo muntu iyo ari umuntu muzima njye numva, n'abandi iyo babyemeye, n'amategeko, ushaka kuba Umunyarwanda wabimwimira iki? Izo ni imbaraga ziba ziyongereye?'

'Ntabwo u Rwanda ari ruto, ntabwo ari nka cya kirahure usukamo amazi akarenga akameneka, ukaba aho ugira ngo ikirahure cyuzuye ngo nta yandi mazi wakongeraho.'

'Ngira ngo murabizi kera, ubu abenshi turi hano ku ngufu, ku gahato, kera hari abatubwiraga ngo igihugu ni gito ntabwo twagikwiramo twese nimugume aho muri, tukaba amazi yarenze ikirahure, yamenetse. Twanze kuba amazi yarenze, yamenetse, dukwirwa mu kirahure.'

Perezida Kagame yavuze ko n'abandi Banyarwanda bari hanze bake, bakwiriye gutaha iwabo kandi ko hari uburyo bwose bushobora kwerekana ko nta Munyarwanda ukwiriye kuba ari hanze ahubwo ubishaka wese afite uburenganzira bwo gutaha akagira amahoro.

Ati 'Ariko ushatse gutaha avuga ngo njye ndataha ntya, nshaka kuba iki, nshaka kugira ntya mugomba kubyemera n'iyo byaba binyuranye n'amategeko, n'iyo byaba binyuranye n'ubuzima bw'igihugu, uwo niwe tubwira ngo oya ntabwo aribyo.'

'Gutaha ni uburenganzira bwawe, igihugu ni icyawe, ugifitemo uburenganzira nk'ubwo mfitemo, nk'uko n'undi afite mu gihugu ariko ntabwo wagitahamo uvuga ngo wowe ufite uburenganzira butandukanye n'ubw'abandi usanze kandi abantu bose bagomba gukurikira ibyo babwirwa ko bagomba gukurikiza. Ntabwo byakunda.'

Perezida Kagame yavuze ko hari abibeshya bakumva ko bazagaruka mu gihugu bashoje intambara nk'uko FPR Inkotanyi n'abandi Banyarwanda bari barahejejwe ishyanga batashye mu gihugu baharaniye uburenganzira ubwo bakuragaho ubutegetsi bw'igihugu bwakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Ntabwo ariko bigenda. Kubigira bikagukundira ugomba kuba uri mu kuri. Ntabwo wapfa kubikora ngo nanjye ndakora nk'ibyo bakoze, ngo bariya bakabavuga amazina ngo ntibagiye bo ari abana. Mbere na mbere bagiye bate? Hari habaye iki? Byagenze gute bagaruka, icyatumaga bashaka kugaruka bahera hanze cyari iki?'

'Aho hari byinshi cyane, ntabwo ari uko gusa bivuze ngo wowe uri umurakare, wishe abantu cyangwa wibye abantu cyangwa waravuze ngo njye ndashaka kuba iki […] icyo ushaka kuba niba kiri buhungabanye ubuzima bw'abantu ntabwo uri bukibone gutyo.'

Yavuze ko bene iyo mitekerereze no kuyigira mu nzozi ari ibintu bigoye ndetse ko hashize imyaka irenga 20 aburira abo bantu ariko ntibajya bumva.

Ati 'Iyo umuntu akubwira ukanabona ariko ugakomeza wanga kubona igikwiye kuboneka, ugakomeza utumva kandi ufite amatwi yumva ariko ntiwumve […] ukuri kurigaragaza ntabwo ujyaho ngo ugume ukuririmbe.'

Yaburiye abo bose, yaba ari abashaka guhungabanya umutekano baturutse mu bihugu by'ibituranyi, avuga ko bamwe bafashwe, abandi bari gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera mu gihe bagenzi babo bo babuze ubuzima.

Ati 'Ubundi bashatse gushyira mu gaciro, bacisha make, iby'uko bibwira ko intambara zose zitsindwa ntabwo aribyo. Abazitsinze cya gihe ubu nibwo bazitsinda kurusha. Ubundi usibye ibibazo dufite bitari bike tugomba gukemura, tumeze neza ndibwira ko tumeze neza.'

Iyi nama yagaragarijwemo ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n'icyorezo cya Coronavirus, imbogamizi zihari ndetse n'amasomo igihugu cyakuyemo azakibashisha guhangana n'ibindi bibazo biri imbere.

The post Perezida Kagame yaburiye abafite imigambi yo guhungabanya umutekano w'igihugu, ababwira ko ibyo bakora bitazabahira appeared first on Kigalinews24.



Source : https://kigalinews24.com/2020/09/28/perezida-kagame-yaburiye-abafite-imigambi-yo-guhungabanya-umutekano-wigihugu-ababwira-ko-ibyo-bakora-bitazabahira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)