Perezida Kagame ngo yizeye ko ibibazo byo muri Rayon Sports byaba byabonewe igisubizo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame wari mu kiganiro cyahitaga mu gitangazamakuru cya Leta (Radiyo Rwanda) yabajijwe niba yaba yaramenye ibibazo byavuzwe muri imwe mu makipe akomeye mu Rwanda yigeze no gukomozaho ubwo yarimo yiyamariza kuba umukuru w'igihugu muri 2017.

Yagize ati: "Iby'imipira yo mu Rwanda ntabwo nayiherukaga ariko numvise ko muri Rayon Sports habayemo ibintu by'amakimbirane… ndizera ko byakemutse, ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo Madame Mimosa numvaga inzira arimo abishyiramo bizakemuka gusa ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ngaha, naramwizeye nizeye ko yabikoze neza ndizera ko byaba byarabonye igisubizo."

Hashize igihe havugwa kutumvikana mu ikipe ya Rayon Sports aho byatangiye bamwe mu bigeze kuyobora iyi kipe batakariza icyizere umuyobozi wayo Munyakazi Sadate ndetse birangira batangaje ko bamukuyeho.

Uyu Sadate yahise yandikira umukuru w'igihugu amumenyesha ko ahubwo aba bashaka umwiryane kuko hari amakosa bakoze muri yo harimo kunyereza umutungo, gukorana n'abarwanya leta ndetse no gutanga ruswa.

Nyuma y'ibi, abarwanya Sadate bashatse kwifashisha abafana ba Rayon Sports ngo babone uko bamukuraho ariko urwego rw'igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) ruhita rutanga ivuga ko nta numwe wemerewe gutumiza nteko rusange mu gihe amategeko afifitse atarakosorwa.

Nyuma yo kubura uko bagora abavuga ko ari abanyamuryango ba Rayon Sports ariko barwanya umuyobozi wayo Munyakazi Sadate, bari bahisemo kwandikira Perezida Paul Kagame.

Tubibutse ko Rayon Sports iheruka kwandikira FERWAFA iyisaba ko iri shyirahamwe ryakwisubiraho ku cyemezo ryafashe cyo kwemeza ko As Kigaii ari yo izasohokera u Rwanda mu marushanwa ya CAF, ikintu FERWAFA isanga kitashoboka ukurikije igihe byabarijwe.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)