Patient Bizimana yashyize hanze indirimbo ishingiye ku buhamya bwa Munyaneza warokotse Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi uri mu bafite izina rinini mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, aho yasohotse iri mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Indirimbo 'Shira impumu', yumvikanisha imbaraga zikomeye z'umwami Yesu, uwo abantu bakwiye kwiringira kabone nubwo baba babuze andi mahitamo.

Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko igitekerezo cy'iyi ndirimbo cyavuye kuri Tom Munyaneza wabaye mu buzima bw'ubupfubyi nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko Imana yabanye nawe.

Ati 'Ni indirimbo ishingiye ku buhamya bw'ibyo Tom yanyuzemo , uko yabaye imfubyi ariko ubu ni umugabo, Icyo nashakaga kuvuga ni uko Imana yamubereye data imubera Mama ari nayo mpamvu umuntu wese uyizeye yamubera umubyeyi.'

Umva hano indirimbo shira impumu

Shira impumu, mu buryo bw'amajwi yakozwe na Knoxbeat mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Fayzo.

Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira iyo Patient Bizimana yise 'Ikimenyetso' yaherukaga gusohora mu minsi ishize.

Tom Munyaneza wakoranye indirimbo 'Shira impumu' na Patient Bizimana ni umunyarwanda kuri ubu uba mu Bubiligi akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kuri ubu akaba ari umugabo ushima Imana yamubereye umubyeyi.

Umva hano indirimbo shira impumu



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Patient-Bizimana-yashyize-hanze-indirimbo-ishingiye-ku-buhamya-bwa-Munyaneza-warokotse-Jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)