Nyarugenge: Umugabo yagiye kugura indaya ngo arebe uko yigenza none basanze yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020 , mu murenge wa Nyakabanda w'akarere ka Nyarugenge mu munjyi wa Kigali , ahazwi nko mu Kamenge haravugwa umugabo wagiye kugura umugore wicuraza bakararana bugacya yapfuye.

Nyuma y'amakuru yatanzwe n'uwo mugore bari bararanye, ni bwo ubuyobozi bw'umurenge n'inzego zishinzwe umutekano zageze muri urwo rugo zigasanga umugabo yamaze gupfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yemeje ayo makuru ko uwo mugabo yaguye mu rugo rw'umugore bivugwa ko akora umwuga w'uburaya. yagize ati: 'Ni byo koko hari umugabo wapfuye, yari yararanye n'umugore bivugwa ko yakoraga umwuga w'uburaya, hanyuma bwakeye mu gitondo asanga uwo mugabo yapfuye.'

Abajijwe niba uwo mugore atasobanuye icyishe uwo mugabo, Mugambira yavuze ko 'umugore yasobanuye ko baryamye umugabo ari muzima, yajya guhindukira mu gitondo nka saa kumi n'ebyiri agasanga yapfuye.'

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y'uru rupfu, avuga ko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane icyaba cyahitanye uyu mugabo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kacyiru, naho umugore bararanye ari mu maboko y'ubugenzacyaha mu gihe iperereza rikomeje.



Source : https://impanuro.rw/2020/09/26/nyarugenge-umugabo-yagiye-kugura-indaya-ngo-arebe-uko-yigenza-none-basanze-yapfuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)