Ntabwo u Rwanda ari cya kirahure cyuzuye usukamo amazi akameneka- Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeri 2020 ubwo yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cy'uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iyi nama ibaye mu bihe u Rwanda n'Isi bahanganye n'icyorezo cya COVID19, yahuje abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu n'abanyamuryango bahagarariye abandi mu Muryango FPR Inkotanyi.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye iyi nama, Kagame yavuze ko atifuza ko hari umunyarwanda yabona utishimiye igihugu cye ndetse no kuba ari umunyarwanda cyane ko hari benshi mu banyamahanga baba bifuza kuba abanyarwanda.

Yagize ati 'Ntabwo byatuma numva ko nakwifuza kuba undi muntu cyangwa kuba uw'ahandi. Numva duhagijwe n'icyo turicyo, uko turi ni nako abantu biha agaciro, niko bamera, ninako bakora. Uwakwifuza kuba uw'ahandi, kuba ikindi ibyo biramureba.'

'Njye inama najya iyo tuganira nk'uku ni ukureba uko twaba abo turi ariko ntabwo numva ko hari aho twagera twifuza kuba abandi bantu cyangwa ikindi gihugu.Hari abifuza kuba baba igihugu cyacu, kuba abantu bakwifuza kuba abanyagihugu wowe ugahitamo kuba ikindi, hari ukubusanya aho ngaho ugomba kuba ufite ikibazo, waba ufite ikibazo mu mitekerereze.'

Perezida Kagame yavuze kandi ko hari abantu benshi n'ubu dosiye zabo ziri gusuzumwa kugira ngo bahabwe ubwenegihugu bw'u Rwanda.

Ati 'Ibyo ntabwo nabitindaho cyane , hari benshi cyane basaba kuba abanyarwanda n'ejo bundi hari abo twasuzumaga. Njye no mu myumvire yanjye iyo tuganira n'abandi bayobozi njye numva iyo nta kindi kibazo cyane cyane iyo afite uko ateye kugize uko

Umukuru w'Igihugu kandi yakomoje ku myitwarire yaranze ubuyobozi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatusti aho nko mu 1990, bwavugaga ko u Rwanda ari ikirahure cyuzuye amazi aho uramutse ushyizemo andi yameneka.

Perezida Kagame yagize ati 'Ntabwo u Rwanda ari nka cya kirahure usukamo amazi akarenga akameneka, ukaba aho ugera ukavuga ngo ikirahure cyuzuye… ngira ngo murabizi, cyera abenshi turi hano ku ngufu, turi hano ku gahato, hari abatubwiraga ngo ntabwo twabona aho dukwirwa.'

Yakomeje agira ati 'Ndabivuga ariko mvuga imibereho, Politiki, mvuga imibereho abanti bakwiye kubamo. N'abo bari hanze bamwe batubwiraga ko ikirahure cyuzuye, bo turabakangurira buri munsi gutaha. Ariko ushaka gutaha avuga ngo njye ndataha ntya, ndashaka kuba iki, mugomba kubyemera, uwo niwe tubwira ngo ntabwo aribyo.'

Umukuru w'Igihugu yavuze kandi ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira ku gihugu cye ariko agomba kumenya ko igihugu gifite amategeko ari nayo mpamvu aba agomba kuyubahiriza.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ntabwo-u-Rwanda-ari-cya-kirahure-cyuzuye-usukamo-amazi-akameneka-Perezida-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)