Nirisarike na Pyunik babonye amanota ya mbere, Djihad aratungurana, Kagere bikomeje kuba bibi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku munsi wo ku wa Kane w'iki Cyumweru kugeza ku munsi w'ejo hashize amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yari yakinnye, amwe yitwaye neza andi ntibyagenda neza.

Ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, Colorado Springs Switchbacks ya Rwatubaye Abdul mu cyiciro cya 2 muri Amerika, yatsinzwe na Real Monarchs 4-1. Nyuma y'igihe kinini adakina kubera imvune, Rwatubyaye yinjiye mu kibuga ku munota wa 66 asimbuye Gabe Robinson.

Ku munsi wo ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020, shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Misiri yari yakomeje, El Geish ya Muhire Kevin yanyagiye El Goouna 4-1. Muhire Kevin yinjiye mu kibuga ku munota wa 59. Nyuma y'umunsi wa 26 iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n'amanota 29, Al Ahly ya mbere ifite 71.

Ku munsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Armenia, ni bwo Pyunik ya Nirisarike Salomon yaraye ibonye amanota 3 yuzuye, ni nyuma yo kunganya umukino ufungura shampiyona ubundi igatsindwa 2 yakurikiyeho, yaraye itsinze Gandzasar 2-0, ni umukino Nirisarike Salomon yakinnye iminota 90. Van ya 1 ifite 6, Pyunik ikaba iya 5 n'amanota 4.

Wari umukino 4 wikurikiranya nta ntsinzi kuri Waasland Beveren ya Djihad Bizimana, baraye batsinzwe na Club Brugge 4-1, ni umukino Djihad Bizimana yatunguranye agaragara mu kibuga yinjiyemo ku munota wa 63 asimbuye J. Schryvers, ni mu gihe yari aherutse gutangariza ISIMBI ko afite imvune izatuma amara iminsi 10 hanze y'ikibuga. Sporting Charleroi ya mbere ifite amanota 12 n'aho Waasland ya 17 ibanziriza iya nyuma ifite 3.

Saint-Etienne ikinamo umunyarwanda Kevin Monnet Paquet mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa yabonye amanota atatu ku munsi wa kabiri wa shampiyona 2020-2021. Kevin Monnet Paquet yakinnye iminota ine ya nyuma ubwo yinjiraga ku munota wa 86' w'umukino asimbuye Denis Bouanga.

Sandvikens ya Yannick Mukunzi mu cyiciro cya 3 muri Sweden ntiyaraye ihiriwe n'impera z'icyumweru kuko yaraye itsinzwe na Sylvia 2-1, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye 90. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n'amanota 25, Vasuland ya mbere ifite 41.

Ku munsi w'ejo kandi muri Tanzania shampiyona yari yakomeje hakinwa imikino y'umunsi wa 2, Simba SC ya Meddie Kagere yanganyije na Mtibwa Sugar 1-1. Ni umukino Kagere atakandagiye mu kibuga.

KMC ya Migi utarabona icyangombwa kimwemerera gukorera muri iki gihugu, yaraye itsinze Tanzania Prisons 2-0.

Ku wa Gatanu Azam FC ya Ally Niyonzima na we utarabona icyangombwa kimwemerera gukorera muri iki gihugu, yatsinze Coastal Union 2-0. KMC na Azam FC za mbere zifite 6, Simba SC ya 4 ifite 4.

Uyu munsi Yanga ya Haruna Niyonzima saa 19h, irakina na Mbeya City mu mukino w'umunsi wa 2 wa shampiyona y'iki gihugu.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nirisarike-na-pyunik-babonye-amanota-ya-mbere-djihad-aratungurana-kagere-bikomeje-kuba-bibi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)