Ni gute umuntu abonera amahoro mu gakiza k'Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bihe byo kwigunga, hahandi biba bigoye gusabana na buri wese, mu gihe imikorere iba itameze neza birashoboka ko umuntu atabona amahoro. Nyamara Bibiliya itubwira ko hari amahoro twateguriwe azarinda imitima yacu n'intekerezo zacu muri Kristo Yesu. Ese ni gute dushobora kubona ayo mahoro?

Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti ' Mwishime' Ineza yanyu imenywe n'abantu bose , Umwami wacu ari bugufi. Ntimukagire icyo mwiganyira ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye mu byingingiye, mushima. Nuko amahoro y'Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya , azarindire imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu. Abafiripi 4:4-7

Nezerwa

Hari ubwo umutnu agira ibibazo n'imihangayiko bikamutera umubabaro n'agahinda ko mu mutima, agatakaza ibyiringiro. Birahoboka ko uyu munsi waba uri mu mwanya w'uwo muntu, ariko burya nubwo ushobora kuba ubabaye wari ukwiye kugira ikizere cy'ubuzima bw'ejo hazaza, kubera ko Imana igufiteho umugambi mwiza. Hari imirimo itangaje Imana yagukoreye mu bihe byashize, (urabyibuka?) nk'uko wabonye ukuboko kw'Imana kirya gihe ninako izakwiyereka muri izo ntambara urimo kunyuramo.

Ntabwo ukwiye kwirengagiza ko ugoswe n'abatangabuhamya benshi bavuga imirimo n'ibitangaza Imana yabakoreye. Rero wari ukwiye kunezezwa n'ibyo bikagutera ibyiringiro ko Imana izakurengera. Hari ibyiza Imana yaremye bigukikije, kandi muri ibyo nta nakimwe kibayeho atariyo ikibeshejeho, ukwiye kumenya ko uruta cyane ibindi biremwa, ko Nyagasani Imana yawe igukunda kandi ikwitayeho amanywa n'ijoro.

Horana umunezero wo mu mutima ushimishwe n'ibyo Imana yaremesheje imbaraga n'ubwenge bitarondoreka. Ibyo biragusubizamo imbaraga n'ibyiringiro, bikuzanira amahoro ava ku Mwami Yesu.

Senga

Mbese muri mwe hariho ubabaye ? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana Yakobo 5: 13

Nubwo mu bihe by'umubabaro biba bigoye gusenga nta n'amagambo umuntu aba afite yo kuvugamo, kwegera Imana ukayiganyira ni ngombwa. Iyo umuntu amaze kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'Ubugingo bwe atangira kugenda yakira Imigisha yo mu gakiza k'Imana yewe hari n' ubwo ashobora guhita abona byinshi atari yakabonye ubwo yari atarakizwa. Nyuma ariko uko iminsi igenda itambuka hari ubwo ashobora guhura n'intambara n'ibigeragezo ibintu bigahinduka.

Ashobora guhura n'ibibazo by'ibihombo mu bucuruzi bwe, ibibazo mu rushako , ibibazo mu itorero n'ahandi. Ibi rero bikamura umunezero n' ibyishimo uwo muntu yari asanganywe bikaba byamutera gutakaza ibyiringiro.

Umuti w'ibyo byose rero umuntu aba akeneye gusenga no kwishingikirizaku Mana cyane kubera ko yiteguye kumva amarira n'agahinda by'uwo muntu. Zaburi 6: 9-10 havuga ngo ' Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimuve aho ndi, kuko Uwiteka yumvise kurira kwanjye. Uwiteka yumvise Kwinginga kwanjye. Uwiteka azemera gusenga kwanjye'

Shimira Imana

Nubwo mu buryo bufatika( Physical) ntacyo waba wabonye gishya, ukwiye kumenya ko ibyo Imana igukorera mu rwihisho bitabarika ndetse birenze n'ubwenge bwa muntu ku bisobanukirwa. Ntabwo gushimira Imana bizanwa n'ibintu bifatika gusa tuba twaronse mu buzima bwacu, ahubwo dukwiye gusobanukirwa ko hari imigisha itagaragara Imana ihora itugenera buri munsi kandi mu buryo tutazi.

Nta kintu gihesha amahoro nko guhora ushimira Imana buri munsi, gerageza ujye ukora urutonde rwa buri munsi wandikeho amashimwe ushima Imana kubyo igukorera buri munsi. Biroroshye hera ku magara mazima ufite none, uzirikane ko hari abashizemo umwuka , ha agaciro ko kuba uri muzima utarwaye iryo in ishimwe rikomeye. Ushimire Nyagasani Imana kubwo agakiza yakugabiye ku buntu akaguha Yesu. Muby'ukuri nubwo ubuzima bw'iyi minsi bugaragara nk'aho butoroshye dukwiye guhora dushimira Imana.

Umuntu wese akishimira urwego agezemo ndetse akananyurwa n'ibyo afite, ngo 'inyuma y'umuntu hari undi' hari umuntu udafite amahirwe yo kuba aho wowe uri. Iyo rero duhoranye uyu mutima uhora ushimira Kristo, tubasha no kubona amahoro avuye ku Mana.

Uru ni urugero rwiza rwo gusenga isengesho rigufi rishimira Imana:

'Mwami Yesu urakoze ko wanshunguye ukampa agakiza kubw'ubuntu. Urakoze Yesu ko uhora umbabarira gukiranirwa kwanjye . Mana urakoze ko umpa ibyiringiro mu gihe nabuze kwizera. Urakoze gushimangira kwizera kwanjye mu gihe nuzuwemo n'ubwoba. Urakoze kumfasha kumenya intego yanjye no mu bubabare bwanjye, Amena

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-gute-umuntu-abonera-amahoro-mu-gakiza-k-Imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)