Ba bagabo bafite uburwayi bw'amayobera bageze i Kigali, ibyo bakorewe byabarenze - VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyentwari Eugene niwe ufite uburwayi bukabije ugereranyije na murumuna we Karekezi Bernard. Bombi ntabwo babashije kubona ubuvuzi kandi byabateye ubukene bukabije kuko n'imyuga bize ntawayibahera akazi kuko aho batuye usanga babanena bakanabitaza cyane.

Uburwayi bwa Eugene bwazahaje ubuzima bwe bwose

Karekezi Bernard nawe afite uburwayi nk'ubwa mukuru we

N'ubwo Eugene yakuze azi ko atazabona umufasha, yaje kumenyana na Mukandayisenga Claudine wamubereye inshuti nziza bakajya bahuzwa n'amasengesho, ubucuti bwabo buza kuvamo urukundo rutangaje kuko uyu mukunzi we yagiye abuzwa kenshi n'abantu batandukanye barimo n'abayobozi b'inzego z'ibanze batifuzaga ko yashakana na Munyentwari, bavuga ko batifuza kubona uwo muntu urwaye ibyo bita ibibembe.

REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :

Kuwa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 ariko, intego y'urukundo rwabo bayigezeho kuko barahiye imbere y'amategeko mu murenge wa Gatore, basezerana kwibanira ubudatana. Munyentwari yageze aho asobanura iby'ubuzima bwe n'urukundo akundwa na Claudine wamwakiriye uko ari, kwihangana biranga amarira arashoka, bizamura amarangamutima y'ikiniga ku batashye ubu bukwe.

Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine basezeranye kuzibanira akaramata

REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :

Ubu Eugene afite umugore umukunda, gusobanura urwo amukunda biramurenga akarira

Nyuma y'uko abantu batandukanye bakozwe ku mutima n'ubuzima aba bantu babayemo, abatari bacye bakomeje gushaka ko hashyirwaho umuyoboro wakusanyirizwamo inkunga yo kubafasha mu by'ibanze, hanyuma hagakomeza n'ubuvugizi ngo bazabone ubufasha mu by'ubuvuzi.

Ni muri urwo rwego hashyizweho urubuga rwa Whatsapp rwagiyemo buri wese ushaka kugira icyo afasha uko cyaba kingana kose, kugirango n'uburyo iyo nkunga izakusanywa bube buri mu mucyo usesuye kuri buri wese kuzageza ishyikirijwe abayigenewe. Mu bitekerezo bahuje ari nako bakusanya amafaranga, icyambere cyakozwe ni ukuzana Eugene na Bernard i Kigali aho bakiriwe n'umuryango wemeye kubitaho mu gihe bategereje kwivuza hanyuma bakazasubira i Kirehe aho Eugene we azajya kwitegura umuhango wo gusezerana mu rusengero n'umugore we Claudine.

Bakigera i Kigali, bishimiye cyane uko bakiriwe ndetse n'uburyo abantu batandukanye biyemeje kubaba hafi mu burwayi n'ubuzima bubi babayemo. Bashimiye buri wese witanze banamusabira umugisha ku bw'ineza n'urukundo yatumye bongera kugira icyizere cy'ubuzima.

REBA VIDEO IBYISHIMO BAGARAGAJE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ba-bagabo-bafite-uburwayi-bw-amayobera-bageze-i-Kigali-ibyo-bakorewe-byabarenze-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)