Musanze: Nyuma y'urugomo ruri kuvugwa kuri ba Gitifu, Meya Nuwumuremyi araburira abayobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Nuwumuremyi Jeannine
Nuwumuremyi Jeannine

Meya Nuwumuremyi Jeannine yabwiye abayobozi b'inzego z'ibanze bo muri ako Karere ko bakwiriye kwirinda kunyuranya n'amategeko abagenga ahubwo bakita ku muturage aho kumuhohotera. Yabasabye kwirinda kugwa mu mutego nk'uwo abaregwa guhohotera abaturage bagiye bagwamo.

Abo bayobozi bane bari mu nkiko, icyaha bose bashinjwa kijyanye no guhohotera abaturage, kubakubita no kubakomeretsa.

Sebashotsi Gasasira Jean Paul wayoboraga Umurenge wa Cyuve ubu akaba yarahagaritswe ku mirimo ye n'ubuyobozi bumukuriye bw'Akarere ka Musanze, ubu aritaba urukiko afunze, aho aregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umukobwa na musaza we, abaturage yari abereye umuyobozi.

Icyo cyaha akurikiranyweho cyabaye tariki 13 Gicurasi 2020, afungwa bukeye bwaho aho ubu ari kuburanishwa n'urukiko rwisumbuye rwa Musanze akaba afunganye na Tuyisabimana Léonidas wari Gitifu w'Akagari ka Kabeza ndetse na ba Dasso babiri, ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain bashinjwa ubufatanyacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, Kanyarukato Augustin na we akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umuturage amufunga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Uwo mugabo uburana ariko adafunze na we yabanje gufungwa ubwo yafatwaga n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ku mugoroba wo ku itariki 11 Mata 2020, afungirwa kuri RIB Sitasiyo ya Muhoza aho bivugwa ko ngo yasanze uwo muturage yubaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko amufungira mu biro by'Umurenge mu gihe cy'icyumweru ngo amuca n'amafaranga ibihumbi 300.

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent na we akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwana uri mu kigero cy'ubugimbi.

Ku itariki 11 Mata 2020, nibwo uwo musore witwa Munyaziboneye Phocas yari aherekeje bamwe mu rubyiruko bagenzi be bari baje kumusura, bahura n'itsinda riyobowe na Gitifu Twagirimana Innocent riri mu gikorwa cyo kubahiriza amabwiriza ya gahunda ya Guma mu rugo.

Ngo ubwo bahagarikaga abo basore Munyaziboneye atangiye kwisobanura ngo nibwo bamukubise inkoni ku kibero igufa riravunika.

Uwo wari umuyobozi yamaze gukatirwa igifungo cy'imyaka itanu, aho urubanza rwe ubu rukiri mu bujurire.

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo na we ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Busogo nyuma yo gutwara umuturage mu modoka ye (muri Butu) nk'uko ababibonye babihamya.

Uwo mugabo w'imyaka 47 witwa Mbonyimana Fidele ngo yahanutse muri iyo modoka ya Gitifu yitura hasi arakomereka bikomeye aho yamaze iminsi ibiri mu bitaro bya Ruhengeri yataye ubwenge.

Ibyo byabaye ku itariki 18 Nzeri 2020, ku itariki ya 23 Nzeri 2020 ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bufata icyemezo cyo guhagarika uwo muyobozi mu nshingano ze, mu buryo bw'agateganyo mu gihe cy'amezi atandatu.

Meya Nuwumuremyi Jeannine aragira impanuro aha abayobozi

Nyuma y'ibyo bibazo bikomeje kugaragara mu buyobozi bw'inzego z'ibanze mu mirenge imwe n'imwe igize Akarere ka Musanze, Kigali Today yegereye Umuyobozi w'ako Karere Nuwumuremyi Jeannine agira icyo abivugaho.

Ati “Kuyobora ntabwo bijyanye no guhutaza, gukubita no gukomeretsa uwo ushinzwe kuyobora nk'uko n'umuturage afite inshingano n'uburenganzira bwe. Ni byo amenya uburenganzira bwe, akamenya n'inshingano zo kwemera kuyoborwa, akubahiriza amabwiriza n'amategeko cyane ko biba biganisha ku neza ye n'abe no kuneza y'igihugu muri rusange. Iyo umuturage abaye mwiza bigahurirana n'umuyobozi mwiza, nibwo habaho rya terambere, naho iyo hajemo kubusanya nta kigerwaho”.

Meya Nuwumuremyi yihanangirije abayobozi batubahiriza inshingano zabo, avuga ko batazihanganirwa aho yasabye abo bayobozi b'inzego z'ibanze kugira umutima n'umuco wo gukunda abaturage.

Ati “Inama nagira abayobozi, ni uko dukunda akazi dushinzwe ko kuyobora abaturage. Iyo hajemo kuba inyangamugayo ugakora akazi kawe uko bigomba ugakunda umuturage uharanira iterambere rye nk'uko ubisabwa, nta kibazo na kimwe cyavuka”.

Arongera ati “Dukore kinyamwuga, tuyobore abaturage nk'abayobozi beza twibutswa kurangwa n'imyitwarire myiza. Ni ngombwa ko abayobozi bakurikiza inama bagirwa umunsi ku munsi, kugira ngo bashobore kugera ku ntego biyemeje n'intego igihugu cyabasabye. Niba harabonetse umuntu runaka ukosa ni umuyobozi ariko ni umuntu, icyo gihe aba ari imyitwarire ye ku giti cye, ni na yo mpamvu akwiye kubibazwa ku giti cye ntabwo twabigira rusange”.

Uwo muyobozi arihanangiriza umuyobozi wese uzanyuranya n'inshingano ze agahohotera umuturage ashinzwe kuyobora, akaba ngo atazihanganirwa.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-nyuma-y-urugomo-ruri-kuvugwa-kuri-ba-gitifu-meya-nuwumuremyi-araburira-abayobozi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)