Miss Vanessa yasubije umutima mu gitereko Nyuma y’iminsi yarakatiwe n’umuherwe wari waramwambitse impeta Putin Kabalu. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 


By EMMMYSON BAKUNDA

Nyuma yiminsi rwaracyendereye , bongeye guhura bariyunga maze umutima w’uwabaye igisonga cya Miss Rwanda 2015, Uwase Vanessa Raissa uzubira mu gitereko bimusabye gufata indege bakajya guhurira kure na Putin Kabalu , umuherwe ukomoka muri R.D.Congo.Aba bombi ntanumwe wari ugikurikira undi kuri Instagram kandi bari baranasibye amafoto ya buri umwe.

Ubusanzwe Putin Kabalu n’umusore uvugako ari umuntu washakishije kuva hasi kugeza abaye umuherwe utunze za miliyoni kuri konti, arazwi cyane kuko akurikirwa n’abarenga ibihumbi 60 (60k) kuri instagram ibagaragaraho n’amafoto ye Miss Vanessa bari mumunyenga w’urukundo, gusa ariko hari ayo yari yasibye mu minsi ishize kubera ibibazo bari bafitanye.

Biragaragazwa n’umunezero udasanzwe bari gusangirira ku mazi magari mu gihugu cya Tanzania, aho uyu mukobwa agiye kumara iminsi ine nyuma yo kuva mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu atwawe mu mudoka na murumuna we witwa Lise Nelly Umutoni wamugejeje ku kibuga cy’indege. 

Mu rugendo yerekeza mu Mujyi wa Dar es Salaam, Miss Vanessa yifashishije indege ya RwandAir WB 442. Avuga ko wari umunsi w’umunezero kuri we, kuko yari agiye kongera guhura n’umukunzi we ‘nari nkumbuye’.

Vanessa ageze muri Tanzania yahuye na Putin Kabalu amwakirira ahantu habereye bombi, ku mazi magara ubundi bacoca ibibazo byari mu rukundo rwabo byagaragariye buri wese nyuma y’uko bombi nta n’umwe wari ugikurikirana undi kuri Instagram.

Putin yasohoye amashusho agaragaza Miss Vanessa akorakora isaha nziza y’agaciro iri ku kuboko kwe, maze yandika ati “Nari mukumbuye umugore wanjye.”

Vanessa we yavuze ko ahantu Putin Kabalu yamusohokanye ari heza cyane, abigaragaza yifashishije amashusho n’akamenyetso ‘emoji’ agaragaza ko yahakunze.

Uyu mukobwa yanerekanye amashusho yabo bombi bahuza ibipfunsi, basangira icyo kunywa, ibyo kurya birimo amafi n’ibindi bigaragaza ko ubwiyunge bwageze ku kigero buri umwe yashakaga.

Igihu cyiberereyeke umucyo mu rukundo rwabo nyuma y’ibyavugwaga ko bombi batandukanye, hashingiwe ku kuba Miss Vanessa yarasibye amafoto kuri konti ya instagram yamuhuzaga na Putin Kabalu.

Kuri konti ya Instagram akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi 154, yasizeho amashusho agaragaza ibirori bikomeye by’isabukuru ye y’amavuko yateguriwe na Putin Kabalu ariko amafoto n’amagambo meza yabwirwaga na Putin mu bihe bitandukanye yarabisibye.

Putin ku mazina ye anogeraho Aime Minani. Avuga ko ari umuntu urajwe ishinga no gukora ibikorwa by’ubugiraneza, akaba umuyobozi wa kompanyi yitwa Kilwa Group Mining icuruza ibijyanye n’amabuye y’agaciro.

Uyu mugabo agaragara mu myambaro y’igiciro kinini yasohokeye ahantu habeye ijisho, agendera ku ifarashi, acigatiye amayoga y’amako ahenze, agendera mu mudoka zihenze bigaragaza ko ari umugwizatunga koko!

Urukundo rw’aba bombi rwigaragaraje ku wa 14 Nzeri 2019, ubwo Miss Uwase Vanesa yatangazaga ko yambitswe impeta y’urukundo na Putin Kabalu bagiye kumara umwaka urenga mu munyenga w’urukundo.

Igisobanuro cy’iyi mpeta ni uko uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yemeye kuzaba umugore w’uyu muherwe.

Urukundo rwabo bakunze kurugaragaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bari kurya iraha ahantu hatandukanye harimo i Goma, mu mujyi wa Kigali no ku kiyaga cya Muhazi mu ntara y’Uburasirazuba.

Vanessa yambitswe yari amaze igihe kinini atagaragaza umusore uri kumufata neza nyuma y’aho atandukaniye na Olivis uririmba mu itsinda rya Active, bakandagazanya kugeza no ku byo bakoreye mu mashuka.

Share on:
WhatsApp

The post Miss Vanessa yasubije umutima mu gitereko Nyuma y'iminsi yarakatiwe n'umuherwe wari waramwambitse impeta Putin Kabalu. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)