Mbere y'amasaha make ngo habe amatora, bus ya Kiyovu Sports yasesekaye mu mujyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'amasaha make ngo habe amatora ya perezida wa Kiyovu Sports, imodoka y'iyi kipe yari imaze iminsi isigwa ibirango by'iyi kipe yagaragaye itembera mu mujyi wa Kigali.

Muri Nyakanga 2020 ni bwo Mvukiyehe Juvenal urimo uniyamamariza kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports yaguze Bus izajya yifashishwa n'abakinnyi b'iyi kipe mu ngendo zitandukanye.

Iyi modoka ikaba yarahise ijyanwa gusigwa ibirango n'amabara y'iyi kipe kugira ngo hanandikweho izina rya Kiyovu Sports.

Muri Kanama 2020, hasohotse amafoto y'iyi modoka yamaze gusigwa amarangi y'ibara rya Kiyovu Sports.

Ubwo yari imaze gusigwa ibirango no kwandikwaho izina

Uyu munsi iyi modoka ikaba yagaragaye itembera mu Mujyi wa Kigali aho yamaze gusigwaho ndetse inandikwaho n'izina rya Kiyovu Sports.

Iyi modoka ikaba yagaragaye mbere y'amasaha make ngo habe amatora y'umuyobozi w'ikipe ya Kiyovu Sports, aho na Mvukiyehe Juvenal wayiguze azaba ari mu biyamamariza kuyobora iyi kipe.

Amatora ya Kiyovu Sports akaba azaba ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020, ku isaha ya saa 10h izabera muri Petit Stade.

Yagaragaye mu Mujyi wa Kigali, aha yari igeze Nyamirambo kuri 40



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-y-amasaha-make-ngo-habe-amatora-bus-ya-kiyovu-sports-yasesekaye-mu-mujyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)