Live: Paul Rusesabagina yicujije ibikorwa byakozwe na FLN byahitanye abaturage mu duce twa Nyaruguru abisabira imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Paul Rusesabagina watangiye kuburana ku bijyanye n'ufungwa n'ufungurwa ry'agateganyo, yemereye urukiko ko yahaye umutwe w'abarwanyi wa FLN inkunga y'amayero ibihumbi makumyabiri.

Urubanza ku ifunga n'ifungurwa rwa Paul Rusesabagina rwatangiye kuri uyu wa Mbere, mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, aregwa ibyaha 13 byose byakozwe mu 2018 birimo ibitero bya FLN mu Majyepfo y'Igihugu.

Rusesabagina ubwo yabazwaga n'umucamanza niba yemera ibyaha aregwa, yanze kuvuga ngo icyaha iki n'iki ndacyemera, avuga ko adafite urutonde rw'ibyaha akekwaho ahubwo ko aza kwisobanura ku byo Ubushinjacyaha bwavuze.

Yabwiye Inteko Iburanisha ko amafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye, yamuhaye ama-euro 3000 kuko ngo 'yarampamagaye arandirira' noneho amwoherereza amafaranga nk'umuntu w'umubyeyi. Ngo ayo si amafaranga yari yoherereje FLN.

Ku bijyanye n'amajwi n'amashusho ubushinjacyaha buvuga ko bufite, yavuze ko yifuza kuzagenzura akareba niba ariwe cyangwa se atari we.

Ku bikorwa byakorewe i Nyaruguru byahitanye ubuzima bw'abaturage, Rusesabagina yavuze ko yabwiye inzego z'iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage abyicuza kandi akabisabira imbabazi.

Ati 'Njye ubwanjye narabyicujije kandi mbisabira imbabazi imiryango y'abo byagizeho ingaruka ndetse n'igihugu.'



Source : https://impanuro.rw/2020/09/14/live-paul-rusesabagina-yicujije-ibikorwa-byakozwe-na-fln-byahitanye-abaturage-mu-duce-twa-nyaruguru-abisabira-imbabazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)