Kirehe: Ntibisanzwe umugore yaguwe gitumo ari guteka kanyanga mu gikoni cyo mu rugo rwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Mudugudu wa Kamarashavu, Akagali ka Rugarama mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nzeri 2020, inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage, basanze mu rugo rw'uwitwa Nteziryayo Evariste wo mu Murenge wa Mushikiri bateka kanyanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushikiri, Hakizamungu Adelte wahaye aya makuru Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko basanze umugore wa Nteziryayo ari we uteka kanyanga mu gikoni, umugabo we ntiyari ahari.

Ati 'Niyo mayeri basigaye bakoresha batekera mu gikoni mu tugunguru dutoya ku buryo utamenya ibiri kuba, gusa ikigaragara ni uko yari asanzwe ayiteka kuko yari afite akagunguru gashaje n'akandi gashya.'

Akomeza avuga ko nta makuru y'uko muri ako gace hari abantu bateka kanyanga, icyakora ngo kuba ari ahantu hera ibitoki byinshi ngo byashoboka ko haba hari n'abandi bayiteka.

Amakuru avuga ko uwo mugore witwa Mukamusoni w'imyaka 50 yafatanywe litiro 4 za kanyanga.Kuri ubu afungiye kuri stasiyo ya RIB ya Nyarubuye.

Ngo amayeri asigaye ariho ni ugutekera kanyanga mu gikoni kugira ngo hatagira umenya ibyo barimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)