
Urubyiruko rw'abakorerabushake 38 rwo mu Karere ka Kayonza mu mirenge itandukanye rwahawe amagare azajya arufasha mu kugenzura uburyo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ashyirwa mu bikorwa, abandi 185 bakazajya bagenerwa amafaranga azajya abafasha kuzenguruka imidugudu bigisha abaturage uburyo bwo kwirinda iki cyorezo.