Imbeba yagiye kona urumogi, irasinda bikomeye inanirwa kugenda barayifata [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Canada uhinga urumogi, Colin Sullivan yatunguwe no gusanga imbeba igaramye, yasinze bikomeye [hafi no gupfa] hari hashize iminsi ibiri ayibonye iri kumwonera.

Iyi nkuru Sullivan yayisangije abamukurikira ku rubuga rwa Twitter tariki ya 1 Nzeri 2020, ashyiraho amafoto agaragaza ibihe bitandukanye iyi mbeba yanyuzemo, iri muri uru rumogi.

Yagize ati: 'Mu minsi ibiri yikurikiranya, nabonye aka kabeba kandira amababi y'urumogi y'ikimera cyanjye kugeza gapfuye.

Kari gutakaza ugutwi, bishoboke ko kivuraga gusa ubu gakeneye ubutabazi. Ndakareka gakomeze gasinzire, nikabyuka karamenya uwo kavugana na we.'

Sullivan yahise afata aka kabeba, ajya kukitaho. Yagashyize mu gasanduku, akagaburira ibyatsi kugeza gakize nk'uko bigaragara mu bundi butumwa yanditse tariki ya 2 Nzeri 2020.

Tariki ya 6 Nzeri 2020, Sullivan ubarizwa mu mujyi Fredericton muri New Brunsuwic yarekuye aka kabeba, nyuma y'aho kari kamaze gukira neza, kabasha kurya ibyatsi n'ibinyampeke.

Aha yari yamaze gusinda, isa n'iyapfuye


hano iyi mbeba yari tangiye kurya itarasinda



Source : https://impanuro.rw/2020/09/14/imbeba-yagiye-kona-urumogi-irasinda-bikomeye-inanirwa-kugenda-barayifata-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)