Umuraperi Jay Polly avuga ko igitaramo agomba gukorera mu mujyi wa Dubai kuri uyu wa Gatandatu nta gisibya kigomba kuba kuko bamaze kubona uruhushya bahawe na Leta ya Dubai.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, ni bwo haje inkuru y'uko igitaramo cyiswe East African Night, umuraperi Jay Polly yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu mujyi wa Dubai cyakuweho.
Amakuru yavugaga ko cyakuweho kuko abagiteguye batigeze babimenyesha ubuyobozi bwa Ambasade ndetse na Diaspora, rero bakaba barasanze cyitemewe bahita bagihagarika.
Aya makuru ariko akaba yaje kunyomozwa na Jay Polly aho yavze ko igitaramo cye agomba gukorera mu mujyi wa Dubai nta gisibya kigomba kuba kuko babamaze kubona uburenganzira bubibemerera.
Yagize ati'bantu banjye mumeze neza? Amahoro y'Imana abane namwe, uyu munsi rero ku mugoroba nk'uko byateganyijwe nta gihindutse, nta na kimwe kiri buhinduke amasaha ni ya yandi guhera saa 21h kugeza bukeye turaba dukora igitaramo cyiswe East Africans Night(â¦) Amagambo yavugwaga yashize ivuga, dufite uburenganzira twahawe na Leta ya Dubai turayishimira cyane.'
Iki gitaramo kibaka giteganyijwe uyu munsi guhera saa tatu z'ijoro(21h), kirabera ahitwa Venom Deira Club & Lounge kwinjira ni ama AED 50, akabakaba ibihumbi 12 Frw.
Jay Polly ubundi yavuye mu Rwanda ku wa 11 Nzeri 2020 agiye mu mujyi wa Dubai aho yari ajyanywe no kugura ibikoresho bya Studio ye nshya agiye gushinga itunganya umuziki mu buryo bw'amajwi n'amashusho.