Iki gitaramo gisanzwe kiba muri Mata buri mwaka mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda kwizihiza ibirori bya Pasika, ni kimwe mu bikomeye biba buri mwaka by'umwihariko mu bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Muri Mata uyu mwaka ari nabwo cyagombaga kuba ntibyakunze kuko ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibiterane n'ibitaramo byari byarahagaritswe ndetse kugeza uyu munsi ntibirongera gusubukurwa ahubwo ababitegura bifashisha ikoranabuhanga.
Patient Bizimana nk'umuhanzi usanzwe akora igitaramo cya Easter Celebration buri mwaka yavuze ko uyu mwaka nabwo azagikora ndetse atangaza ko kizaba mu kwezi gutaha ku Ukwakira ku matariki azatangazwa mu minsi iri imbere.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yagize ati 'Mfite imishinga itandukanye ndimo gutegura irimo gushyira hanze indirimbo nshya ndetse ngeze kure imyiteguro y'igitaramo cya Easter Celebration giteganyijwe kuba mu kwezi gutaha.'
Kimwe n'ibindi bitaramo bisigaye biba hifashishijwe Televiziyo cyangwa YouTube bivuze ko na Patient Bizima azifashisha umwe muri iyi miyobora cyangwa yombi agafatanya n'abanyarwanda kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu gitaramo cya Easter Celebration.
Ibitaramo bya Easter Celebration, byatangijwe mu 2015, aho bimaze kubera ahantu hatandukanye harimo I Kigali n'I Rubavu.
Patient Bizimana utegura akanakora ibitaramo bya Easter Celebration kuri ubu afite indirimbo nshya yise 'Shira impumu' yakoranye na Tom Munyaneza.
Reba hano indirimbo nshya ya Patient Bizimana
Reba indirimbo 'Nubw'Ijoro' Patient Bizimana yaherukaga gushyira hanze