Ibitekerezo by'abatwandikiye nyuma y'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwitwa Theofils yagize ati “Mwaramutse neza, mu byemezo by'inama y'abaminisitiri turabona ntacyo barigutangaza ku bantu bacuruza imikino y'amahirwe, kandi kuva tariki 17/03/2020 kugeza ubu imiryango iracyafunze. Ubushomeri butumereye nabi ku bantu twakoragamo.

Urubyiruko twakoragamo dukeneye kwiteza imbere, ndetse no gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye muguteza imbere igihugu cyacu. Mudukorere ubuvugizi natwe dukomorerwe. Murakoze @kigalitoday.”

Icyakora uwitwa Abraham yahise amusubiza ati “Ahakinirwa imikino y'amahirwe ntihakwiye gufungurwa ubu kubera ko hahurira abantu benshi bakaba batuma icyorezo kirushaho gukwirakwira.”

Ema Vedaste na we yatwandikiye ati “Mwiriwe, mu Karere ka Rubavu mwatubariza ikibazo cy'abantu twubatse amashuri by'umwihariko nk'abayubatse ari abanyeshuri mu bihe bya covid-19 bakaba bataratwishyura kandi tugiye gutangira amashuri tutishyuwe. Nyabuna nimutubarize kuko ndabizeye ko ikinyamakuru cyanyu amakuru muyatangira ku gihe kandi yizewe murakoze!”

Kadaffi Rwigema we yagize ati “Mwiriweho rubuga ruhugura Abanyarwanda ku byemezo byafashwe, ni byiza kuko abana bari bamaze kuba ibirara gusa amashuri nagaruka vuba bizaba ari akarusho kuko bazongera batozwe umuco bari basanganywe mbere ya covid.”

Naho ku byerekeranye na Youth Volunteers, turasaba Nyakubahwa Intore izirusha intambwe Paul Kagame kudufasha agakurikirana abanyereza agashimwe kacu kuko twumva ngo karahari ariko ntitukabona uko bikwiye, byibura mu nama y'ubutaha akatubariza ababishinzwe uko gahunda zacu zimeze cyangwa kimwe muri byo bakabireka tugakomeza gukorera ubwitange kuko tubishaka kandi tunabishoboye aho kugira icyo batugenera kikaribwa n'abandi murakoze haragahoraho U RWANDA n'ABANYARWANDA.”

Uwitwa Iradukunda we yasabye ko abigisha gutwara ibinyabiziga na bo batekerezwaho. Yagize ati “Nasabanga ko mwadukorera ubuvugizi abigisha gutwara ibinyabizinga kuko tumeze nabi natwe nibadufungurire. Abana bacu n'iyo bafungura amashuri ntibazinga kuko turashonje mutuvuganire rwose barebe icyakorwa pe, tubaye tubashimiye.”

Ku byerekeranye no gufungura amashuri mu gihe cya vuba kandi akazagenda afungurwa mu byiciro, Nsanzimfura Olivier yagize ati “Turabyishimiye cyane!! Kuko ababyeyi barahangayitse cyane!!! Ariko twabasabaga ko mwadufasha tugatagira bundi bushya.”

Uwitwa Zenko we yagize ati “Murakoze kutugezaho ayo makuru ariko ntabwo bidushimishije kubera ko abazatangira nyuma bazaba bari gusiganwa nkibaza niba abiga mu wa Gatandatu badatangiriye rimwe ubwo bakorera ikizamini cya Leta icyarimwe?”

Delphine we ati “Turifuza ko mwadutangariza abemerewe kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda 2020-2021. Si ibyo gusa kandi mutugiriye neza mwadufungurira insengero kuko abantu bamaze guta icyerekezo cy'ubuzima, Murakoze.”

Nsengiyumva Isaie yanditse ati “Turashimira Leta y'u Rwanda mu ngamba nziza ifata mu kurengera abaturage bayo! Ndasaba ko bagerageza no gusuzuma uburyo bafunguramo imipaka imwe n'imwe nk'iya Rusizi na Rubavu kuko abaturage baho babeshejweho n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka! Nukuri ubu baricwa n'ubukene bukabije! Bayifunguye hanyuma tugakomeza gukaza ingamba zo kuyirwanya byadufasha cyane! Murakoze”

Buregeya Elie Nazar yadutumye ati “Muzambwirire Ministiri w'Uburezi na Ministeri ahagarariye ngo amashuri niyongera gufungura harazarebwe ukuntu hakongerwa imbaraga mu gice cy'ikoranabuhanga(ICT) kuko nk'iriya WIFI itangwa ku bigo by'amashuri bya Leta usanga igenda gake. Bibaye byiza yakongererwa umuvuduko wayo bityo bigafasha n'abanyeshuri bayikoresha.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibitekerezo-by-abatwandikiye-nyuma-y-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)