Emery Bayisenge yerekeje muri AS Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'Amavubi wakiniraga ikipe ya Saif SC muri Bangladesh, Emery Bayisenge yasinyiye ikipe ya AS Kigali umwaka umwe.

Uyu mukinnyi uri mu Rwanda yari agifite amasezerano ya Saif SC ariko kuba shampiyona yo muri Bangladesh izatangira muri Gicurasi 2021, AS Kigali yahisemo kumvikana n'uyu mukinnyi ubundi imutira mu ikipe ye mu gihe cy'umwaka umwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu akaba ari bwo Emery Bayisenge yasinyiye AS Kigali amasezerano y'umwaka umwe, akaba agiye kuyifasha muri shampiyona no mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe izitabira.

Emery Bayisenge yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA, yakiniye Isonga ayivamo 2012 yerekeza muri APR FC, batandukanye na yo muri 2016 ahita yerekeza muri KAC Kenitra muri Maroc, muri 2017 yahise yerekeza muri JS Massira na yo yo muri Maroc mu cyiciro cya 2, muri 2018 yasinyiye USM Alger muri Algeria ariko ntiyayikinira aho yaje kwerekeza muri Saif SC muri Mutarama 2019 akinira kugeza ubu.

Emery Bayisenge yasinyiye AS Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/emery-bayisenge-yerekeje-muri-as-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)